Karongi: Hakenewe miliyari 40Frw kugira ngo abaturage babone amazi 100% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa 29 Weruwe 2023, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuyoboro Rugobagoba-Tongati-Kazibaziba ufite uburebure bwa kilometero 68.2, wahaye amazi abaturage bo mu mirenge ya Ruganda, Gashari na Murambi.

Muri gahunda ya guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi biteganyijwe ko bitarenze umwaka utaha wa 2024, Abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

Mu batuye mu mijyi nta wuzaba akora urugendo rurenze metero 200 ajya gushaka amazi meza naho mu cyaro umuturage azaba abona amazi meza muri metero zitarenze 500.

Magingo aya mu Karere ka Karongi kwegereza amazi meza abaturage bigeze kuri 75% kuko hamaze kubakwa amavomo rusange 795 akora neza ku kigero cya 98%.

Abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza, bavuga ko byagize uruhare mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda n'amafaranga bakoresha kugira ngo babone amazi meza.

Nsengiyumva Jean Nepo wo mu Murenge wa Gashali yabwiye IGIHE ko atarabona amazi meza hafi byamusabaga amafaranga 400Frw buri munsi kugira ngo abashe kuhira inka.

Ati 'Ijerekani twayiguraga amafaranga 100Frw kuko amazi twayaguraga n'abayakuye munsi y'umusozi ariko ubu turimo turayigura amafaranga 20Frw. Ndashimira Leta y'u Rwanda ikomeje kutugezaho iterambere'.

Eugene Dusingizumuremyi uhagarariye umuryango Water for People mu Rwanda, yavuze ko mu Karere ka Karongi hakenewe miliyari 40 z'amaafaranga y'u Rwanda kugira ngo abaturage bose b'aka Karere babone amazi meza.

Ati 'Aya mafaranga nabonekera igihe abaturage bose b'Akarere ka Karongi bazaba bafite amazi 100% bitarenze 2024'.

Muri karere hagaragara amavomo y'amazi yatashwe ku mugaragaro ariko akaba afunze bitewe n'uko habuze umuturage uvomera bagenzi be.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Theophile, yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bashyiraho komite zishinzwe imicungire y'aya amazi.

Ati 'Abatagerwaho n'amazi meza kugera mu kwezi kwa gatandatu, azabageraho umwaka utaha. Buri vomo rizaba rifite komite ishinzwe gucunga amazi kugira ngo nagira akabazo abe ari bo batabaza.'

Kwegereza amazi meza abaturage ba Karongi bigeze kuri 75%, biteganyijwe ko uyu mwaka w'ingengo y'imari uzasiga bigeze kuri 80%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hakenewe-miliyari-40frw-kugira-ngo-abaturage-babone-amazi-100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)