Karongi na Rutsiro baritana ba mwana ku murambo w'umusore wiciwe ku Rufungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yishwe mu ijoro ryakeye ku wa 23 Werurwe aho intandaro yabaye amata.

Umuntu ukunda gukora ingendo zerekeza I Karongi azi neza ahantu bita ku Rufungo.Iyo uhageze uhasanga ubucuruzi butandukanye ariko bigaragara ko bukorwa mu kajagari

Iyo imodoka ihagaze abantu baniganira mu birahure bazanye ibicuruzwa byiganjemo amata,inyama zihiye n'ibindi.

Aba ariko ntabwo bikorera bashakira abakiriya abacuruzi muri iyi santere ihuriweho n'uturere twa Karongi na Rutsiro.

Iyo hari ikintu kibi cyabaye bitana ba mwana umwe akavuga ngo byabereye iwanyu undi Indi nawe ngo byabereye iwanyu.

Ibi nibyo byabaye ejo hashize aho Bivugwa ko umucuruzi yahaye umusore amata ngo ayamucururize aho kuverisa arayanywera.

Tukimara kumenya aya makuru twahamagaye ku ruhande rwa Karongi maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano atubwira ko byabaye ariko byabereye ku gice cya Rutsiro ariko ko umuturage ari uwo mu Rugabano bityo ko twabaza mu Rutsiro.

Twahise tubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Bwana Ndayambaje Emmanuel ku gice cya Rutsiro maze atubwira uko byagenze nubwo Atari mu gice cyabo byabereye.Ati, "nibyo koko byabaye mu ijoro ryakeye.

Twamenye amakuru ko hari umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 utaramenyekana imyirondoro ye.Amakuru avuga ko yakubitiwe kwa MUKEZANGANGO Diane utuye Karongi/Rufungo/Bwihe, nyuma akazanwana Rutsiro.

Uwo musore ngo boss we yamuhaye amata ngo acuruze arayanywera.Ku mugoroba ngo yaje yasinze ashwana na bagenzi be maze intonganya zitangira ubwo.Ngo bamukubise ndetse n'uwo yakoreye araza akubitaho.

Twasabye abaturage kureka intonganya n'amakimbirane ndetse ntibahitemo kwihanira."

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibuye ngo upimwe .

Hamaze gufatwa abakekwa ko aribo bamuteruye:

1.Uwimana Valentine 27yrs
2.Igiraneza Corneile 16yrs
3.Mudahunga Callixte 43yrs
4.Nsengiyaremye j Claude 28yrs
5.Niyomugenga Fabien 22yrs

Si ubwa mbere uyu turere twitana ba mwana ku bibazo biba byahabereye cyane cyane nk'igihe habaye impanuka.

Abafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Rubengera

Sylvain Ngoboka
Umuryango .rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-na-rutsiro-baritana-ba-mwana-ku-murambo-w-umusore-wiciwe-ku-rufungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)