Karongi: Perezida wa Njyanama yahawe umukoro wo kugabanya ubukene mu baturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 21 Gashyantare 2023, nibwo abajyanama, mu nama njyanama y'Akarere ka Karongi batoreye Dusingize Donatha gusimbura Ingabire Dominique uherutse kwegura.

Ingabire Dominique wafatanyaga izi nshingano no kuba Umuyobozi w'Ishuri ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Karongi (IPRC Karongi) avuga ko yeguye kuri iyi myanya kubera inshingano nyinshi.

Ibarura ku mibereho y'abaturage rya Gatanu ryagaragaje ko 52,7% by'abaturage b'akarere ka Karongi bari mu bukene naho 21,3% bari mu bukene bukabije.

Mugabe Innocent, umugenzuzi w'Imari mu Ntara y'Iburengerazuba yasabye Perezida mushya w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi gushyira imbaraga mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko inda ziterwa abangavu.

Inama Njyanama y'Akarere ni urwego rushinzwe kwiga ku bibazo bibangamiye akarere rugafata imyanzuro n'ibyemezo, Komite Nyobozi igizwe na Meya na ba Visi Meya babiri bashyira mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere iterambere imiyoborere myiza, iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Inama Njyanama y'akarere iba igizwe n'abajyanama 17.

Dusingize Donatha wakoze mu bigo by'imari no mu mishinga yo kurwanya ubukene, yatowe ku majwi 16 kuri 16.

Uyu mubyeyi usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Organisation Impuhwe igira uruhare mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, yashimye abamugiriye icyizere bakamutora .

Yavuze ko agiye kwifashisha ubunararibonye afite agafatanya na bagenzi be mu guhangana n'ikibazo cy'ubukene cyane ko Karongi ari akarere k'ubukerarugendo aho abaturage bashobora guhanga indi mirimo idashingiye ku buhinzi gusa.

Ati 'Bike umuntu afite iyo abyegeranyije n'undi birushaho kubyara umusaruro. Hari ibimina bigiye biri mu giturage turashishikariza abaturage kubijyamo, bakizigama bakabona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga bafite'.

Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi iriho ubu imaze umwaka n'amezi abiri itangiye izi nshingano.

Perezida mushya y'Inama Njyanama y'Akarere yashyikirijwe igitabo gikubiyemo imyanzuro inama njyanama agiye kuyobora yafashe n'uko yagiye ishyirwa mu bikorwa
Dusingize Donatha yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-perezida-wa-njyanama-yahawe-umukoro-wo-kugabanya-ubukene-mu-baturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)