Karongi: Umurambo wa Halindintwali Zabuloni bawusanze mu Mugezi wa Musogoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'umusaza witwa Halindintwali Zaburoni wo mu kagali Ka Ruragwe bawusanze mu Mugezi wa Musogoro ku nkombe z'uyu Mugezi ku ruhande rw'akagali ka Kibirizi .

Umugezi wa Musogoro ukunda kuzura cyane mu gihe cy'imvura nyinshi kandi igihe wuzuye kuwa mbuka bigasaba ko utambukira aho ubonye hose. Musogoro ikaba ari umwe mu migezi ni yiroha muri Nyabarongo.

Bamwe mu baturage bashobora kuba aribo bamuheruka bwa nyuma baganiriye n'Umuryango bavuga ko kuwa gatatu Zabuloni yiriwe ku isoko rya Kibilizi muri kamwe mu tubali twaho aho yiciraga inyota. Bavuga ko yanywaga urwagwa.

Bemeza rero ko ashobora kuba yarasanze Musogoro isanzwe itandukanya akagali ke ka Ruragwe yuzuye akambukira ku gice kibi akarohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Kibirizi yatangarije Umuryango ko babonye umurambo w'uwo musaza mu ma saa tanu z'amanywa.

Yagize ati:" nibyo koko mu ma saa tanu abaturage baduhamagaye batubwira iby'ayo makuru. Twahageze duhamagara RIB umurambo we bawujyanye mu bitaro bya Kibuye ngo upimwe...

Abaturage batubwiye ko Zaburoni ku munsi w'isoko (rya Kibilizi) yiriwe mu isoko yasinze kandi ataha mu kagali duturanye ka Ruragwe aho bisaba kuwambuka kandi ejo hiriwe hagwa imvura nyinshi ashobora kuba yambukiye ahantu hatameze neza umugezi (wa Musogoro) ukamutwara. Reka turindire raporo ya muganga .

Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugezi wa Musogoro utwaye abantu mu gihe cy'imvura nyinshi kuko muri 2018 wigeze gutwara ubuzima bw'abantu 9 umunsi umwe. Nta teme ririho ribasha gufasha abambuka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/karongi-umurambo-wa-halindintwali-zabuloni-bawusanze-mu-mugezi-wa-musogoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)