Karongi: Umusaza w'imyaka 65 yasanzwe mu mugezi yapfuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, nibwo uyu musaza yabonetse ku nkombe z'uyu mugezi ku ruhande rw'Akagari ka Kibizi mu Mudugudu wa Kigarama yahagamye hagati y'amabuye.

Abaturage bavuga ko uyu musaza wibanaga yari yiriwe anywa urwagwa mu isoko rya Kibilizi. Babihuza no kuba uwo munsi hari hiriwe imvura nyinshi bagakeka ko yaba yaragerageje kwambuka uwo mugezi yasinze amazi akamutwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi, Habimana Viateur, yabwiye IGIHE ko bakimenya ko hari umurambo abaturage babonye mu mugezi, bajyanyeyo n'inzego z'inzego z'umutekano na RIB mu gukomeza gushaka amakuru baza gusanga ari uw'umusaza wo mu mudugudu wa Rutaro mu Kagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera.

Ati 'Inama tugira abaturage ni ukujya babanza kureba niba umugezi wuzuye mbere yo kuwambuka, basanga wuzuye bakajya kwambukira ahari intindo'.

Umurambo w'uyu musaza wajyanye mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Musogoro ni umugezi muto ariko iyo imvura yaguye ari nyinshi uruzura ku buryo nta muntu wabasha kuwambuka atanyuze ku kiraro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusaza-w-imyaka-65-yasanzwe-mu-mugezi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)