Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2023, abasengera muri Evangelical Restoration Church mu murenge wa Rubengera, bageze mu rusengero basanga ibikoresho birimo intebe n'ibikoresho byo gucuranga byibwe.
Pasiteri Hakizimana Pacifique yabwiye IGIHE ko ibyo bikoresho byibwe mu masaha y'ijoro.
Ati 'Baciye ingufuri barinjira batwara ibikoresho birimo intebe 71 nshyashya, amabafure abiri, microphones ebyiri zidakoresha umugozi, imikeka itatu n'ibase'.
Pasiteri Hakizimana avuga ko ibi bibaye mu gihe urusengero nta muzamu rwari rufite kuko uwo bahoranye yari amaze igihe gito ahagaritse akazi.
Ati 'Icyo dusaba ubuyobozi ni ubufatanye kugira ngo turebe ko twabasha kugaruza ibi bikoresho. Twese tugomba gufatanya haba ari abanyetorero aribo twebwe n'abaturage kuko umutekano ni uwacu twese'.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi bari gufatanya kugira ngo barebe ko aba bajura bafatwa bakagaruza ibyo bibye.
Gitifu Habimana yasabye umuturage cyangwa undi wese waba ufite amakuru yafasha mu kumenya aho ibi bintu byarengeye yakwegera ubuyobozi akabuha amakuru.
Ahazwi nko ku Gitikinini hafi y'aho uru rusengero rwasahuwe ruherereye hamaze iminsi ubujura bwo gushikuza abantu amatelefone n'amasakoshi ndetse hari abantu batatu bamaze gufatirwa muri icyo cyaha.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urusengero-rwibwe-ibikoresho-by-asaga-miliyoni