Umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi wongeye kwisubiza umwanya wa mbere muri mitiweli.
Buri mwaka mu karere ka Karongi haba amarushanwa yo kwesa imihigo mu bwisungane mu kwivuza.
Umurenge wa Mutuntu umaze imyaka ibiri wanikira iyindi mu kwesa umuhigo mu kwishyura Mitiweli,n'uyu mwaka niko byagenze kuko wongeye kwisubiza uwo mwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Mutunt, Ndamyeyezu Fidele yavuze ko impamvu bahora ku isonga ari ugukorera hamwe nk'ikipe
Ati, "Ibanga nta rindi ni ugukorera hamwe nk'ikipe yaba abayobozi b'umurenge , abaturage ,ntihagire uwigira ntibindeba.Twishimiye igikombe tumaze gutwara ubugira kabiri twikurikiranya."
Dusingize Donatha ni umuyobozi W 'Inama njyanama yashimye bikomeye imirenge yaje imbere agaya imirenge y'imijyi ya Rubengera na Bwishyura yaherekeje iyindi.
Ati:"Mu mirenge y'imijyi ikibazo gihari ni ikihe?mufite abafatanyabikorwa benshi kandi bafite ubushobozi ariko muhora mu banyuma.Mukwiye kwikubita agashyi ndashima imirenge ya Mutuntu na Rwankuba yaje imbere mukomereze aho ariko mujye munabwira bagenzi banyu ibanga mukoresha .
Imirenge irindwi (7) muri 13 niyo ihiga iyindi mu kwesa umuhigo wa Mutuelle,aho Umurenge wa muntu uza ku isonga ugakurikirwa n'Umurenge wa Rwankuba ,mu gihe umurenge wa Bwishyura ari nawo murenge w'umujyi uza ku mwanya wa Cyenda .
Umurenge wabaye uwa mbere wahembwe igikombe n' ibahasha y'ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu(350K).
Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw