Karongi:Umurambo w'umugabo watemaguwe wabonetse mu murima w'ibishyimbo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki 28 Werurwe,mu murenge wa Rubengera,akagali ka Bubazi ni bwo abaturage bo mu mudugudu wa Kavumu babonye umurambo w'umugabo batamenye imyirondoro ye wasanzwe mu murima w'ibishyimbo.

N'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 watemaguye mu mavi no mu mutwe , iruhande rwe hari umutarimba n'agafuka.

Abaturage bakeka ko ari igisambo kibye bakacyicakuko hari amakuru yatanzwe n'abaturage ko hafi aho ko hari inzu yacukuwe ibisambo biyinjiramo,bagakeka ko ba nyirayo aribo bagicakiye bakihanira.

inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano,Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Akarere ka Karongi ndetse na RIB baganirije abaturage bari bahuruye

Karangwa James,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kutihanira kandi bagakaza amarondo.

Biravugwa ko muri uyu mudugudu hashize amezi abiri nta rondo rikorwa.

Mu karere ka Karongi hari ikibazo cy'ubujura bukabije ndetse abaturage bababazwa no kubona abakora ubujura bafatwa bagahita barekurwa.

Ntibarya indimi,bavuga ko uwo bazajya bafata batazajya bamujyana kuri RIB bazajya bamwihanira kuko kumujyana kuri RIB ntacyo bitanga.

Mukarutesi Vestine,Umuyobozi w'akarere ka Karongi aganira na Umuryango.rw,yagize ati," mu nteko z'abaturage turabivuga tugasaba abaturage ko mu gihe babonye umuntu batazi mu mudugudu bagomba kugira amakenga ikayi y'umudugudu ikongera igakora ,ikindi ni ugukaza amarondo, buri muntu agomba kugira uruhare.Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we."

Ubwo twakoraga iyi nkuru ,umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yiciwe ariko abashinzwe kumugeza ku bitaro bya Kibuye bahageze. Ntawe uukekwa urafatwa haracyakorwa iperereza.




Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-umurambo-w-umugabo-watemaguwe-wabonetse-mu-murima-w-ibishyimbo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)