Uyu mugabo bivugwa ko yirukanywe mu mpera z'icyumweru gishize nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gukora amakosa y'akazi, ibi ngo bikaba atari inshuro ya mbere byari bibaye aho ngo yari yaranabanje kugirwa inama kenshi.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yemereye IGIHE ko koko uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yirukanwe mu kazi gusa avuga ko yirukanywe yarabanje kuburirwa inshuro nyinshi.
Yagize ati 'Icya mbere twavuga ko iyo ubuyobozi bugiye gufata icyemezo cyo kwirukana umukozi haba habanje kubaho kumugoragoza bukamugaragariza amakosa ashobora kugira ingaruka ku mitangire ye ya serivisi ndetse n'abaturage ayiha. Iyo ubwo bujyanama atabwubahirije cyangwa amakosa ntayakosore bigakomeza kwisubiramo habaho gusesengura amakosa aba yakoze hanyuma hagafatwa igihano.'
Yakomeje avuga ko no kuri uyu muyobozi ariko byagenze ngo ndetse n'igihano yahawe cyemewe n'amategeko ngo kuko iyo urebye iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 30 rigena ibihano ku makosa umukozi aba yakoze ariryo bashingiyeho ndetse no mu ngingo ya 20 igaragaza uruhurirane rw'amakosa agenda yisubiramo ibi akaba aribyo bashingiyeho bamwirukana.
Yakomeje avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze agira ingaruka ku musaruro wa serivisi aba akwiriye guha abaturage aho ngo ayo makosa ashobora no guhura n'ibyaha runaka.
Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza amakosa yakozwe n'uyu muyobozi gusa yemeje ko ari ajyanye na serivisi yari guha abaturage.
Meya Nyemazi yasabye abandi bayobozi gukora inshingano zabo neza aho bakeneye ubufasha bakabwaka urwego rwisumbuyeho, bagaha abaturge serivisi nziza nta kindi bashingiyeho ngo kuko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muyobozi yazize guha abaturage serivisi akazibishyuza kandi bitemewe, mu byo ngo yakoraga harimo nko kwishyuza abashaka gusezerana n'izindi serivisi zitandukanye, bivugwa ko ngo hari n'ibindi byinshi yashinjwaga kutanoza mu kazi ke umunsi ku munsi.
Karuranga Leo yanyuze mu mirenge itandukanye irimo Ndego, Kabare na Nyamirama yari amazemo nk'umwaka umwe.