Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023, gitangirizwa ku bicumbi Mbonezamikurire 19 byo mu mirenge irindwi, muri ibi bicumbi umushinga Gikuriro kuri Bose wafatanyije n'Akarere ka Kayonza kongeramo serivisi zikomatanyije mu bigo Mbonezamikurire hagamijwe kuzamura ubuzima, imibereho myiza y'abana n'abagore.
Mu bicumbi Mbonezamikurire hazajya hatangirwamo serivizi zirimo gupima abana imikurire yabo, kwiga gutegura indyo yuzuye, kondora abana bagaragaweho imirire mibi, kwigira hamwe ibijyanye n'isuku, gukurikiranwa kw'ababyeyi batwite n'abonsa, kwiga gutegura uturima tw'igikoni, gukangura ubwonko bw'umwana n'ibindi.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko ibicumbi Mbonezamikurire hatangirwamo serivisi zikomatanye zifasha umwana n'umubyeyi mu buryo budasanzwe.
Ati ' Ni za serivisi zabonekaga mu buryo butandukanye zo gufasha umwana mu mikurire no kongera ubumenyi ku mubyeyi zahurijwe hamwe ababyeyi bakazisanga hamwe. Tuzi ko mu Irerero harimo serivisi zirimo isuku, imirire, umutekano w'abana, gukangura ubwonko bwabo n'uburezi, ibyo byose rero kongeraho ibindi umubyeyi we akeneye bizajya bigaragarira mu gicumbi Mbonezamikurire.'
Harelimana yavuze ko bongeyemo ibiro by'umukuru w'Umudugudu, serivizi z'abana bafite ubumuga ndetse na serivisi z'umujyanama w'ubuzima ushinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi kugira ngo byose bitangirwe hamwe ndetse babashe guhuriza hamwe.
Yakomeje avuga ko mu Karere hose izi serivizi zizahurizwa hamwe kugira ngo umubyeyi n'umwana babashe kubona izo serivisi batarinze kuva ahantu hamwe ngo bajye ahandi.
Nyamuberwa Jean Pierre usanzwe ari umujyanama w'ubuzima ushinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu Mudugudu w'Amizero mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko muri iki gicumbi Mbonezamikurire biborohereza gupimira abana hafi ndetse no guha inama ababyeyi babo.
Ati ' Ababyeyi batwite bo kuko tubegereye tubasha kubakurikirana umunsi ku munsi tukareba niba bafata indyo yuzuye kugira ngo batazabyara abana bagwingiye, byatworohereje gukurikirana imikurire y'umwana wese kuko nibura dufite ahantu hisanzuye badusanga tukabapima tukabaha ibinini n'ibindi nkenerwa byose, iyo hari umubyeyi tutabonye hano tumwisangira mu rugo nyuma yo gukora raporo tukareba ababyeyi baje hano.'
Abayisenga Esperance ufite umwana urererwa mu gicumbi Mbonezamikurire kiri mu Mudugudu w'Amizero avuga ko kuri ubu umwana we amaze kuhungukira ubumenyi bwinshi ndetse nawe akaba amaze kuhigira guteka indyo yuzuye.
Ati ' Ubu njya mu kazi kanjye umwana afite umutekano wuzuye, mu gicumbi Mbonezamikurire nanjye nigiyemo guteka indyo yuzuye byanafashije umwana wanjye kwisanga mu bandi aho nibura ubona yaramenye kuvuga, anahamenyera izindi ndimi kandi akanahanywera amata urumva ko binamurinda igwingira.'
Umuyobozi wungirije wa Gikuriro kuri bose, Umurungi Yvonne, yavuze ko igicumbi Mbonezamikurire kizafasha mu gukurikirana imikurire y'umwana ku buryo ngo bigabanya igwingira ku kigero kinini cyane.
Yavuze ko kandi babanje gufasha ubuyobozi kubarura abana bafite ubumuga ku buryo ngo nabo bazahabonera serivisi bakenera zituma babasha gukura neza no kwisanga mu muryango Nyarwanda.
Ati 'Abaturage bari barashyizeho irerero ryabo mu bushobozi bwabo, twebwe twaje kubunganira no kuryagura kugira ngo rihinduke igicumbi Mbonezamikurire, dushyiramo n'ibiro by'Umukuru w'Umudugudu kugira ngo akurikirane imibereho y'aba bana.'
Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa ibigo Mbonezamikurire 697 bibarizwamo abana 30 259, ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko bwihaye imyaka ibiri yo kuba nibura bumaze gushyiraho ibicumbi Mbonezamikurire 93 bitangirwamo serivisi zikomatanyije.