Kayonza: Umuturage yapfiriye ku wiyita umuvuzi gakondo wari ugiye kumuvura urushwima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Amakuru avuga ko nyakwigendera waturukaga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yari afite gahunda ya muganga [rendez-vous] yo kujya kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe ariko ababyeyi be baza kumujyana ku wiyitaga umuvuzi gakondo wo mu Murenge wa Kabarondo.

Abaturanyi b'uwiyita umuvuzi bavuga ko yari ahamaze umwaka umwe akaba ari ubwa mbere bari bumvise agiye kuvura umuntu.

Ubwo uwo musore ngo yahageraga byananiye uwo mugabo kumuvura hashize iminsi ine aza kuhapfira babigira ibanga, nyuma gato ababyeyi be baje kuhafata umurambo, abaturanyi babona mu mudugudu wabo abantu bajyanye umurambo batazi uko uwo muntu yapfuye n'icyamwishe bahitamo kubibwira ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yiyitaga umuvuzi gakondo kandi adafite ibyangombwa ndetse atanabarizwa mu rugaga rwabo.

Yavuze ko yamaze gutabwa muri yombi ndetse ngo umurambo wa nyakwigendera basabye umuryango we kuba baretse kuWushyingura kugira ngo ubanze upimwe harebwe icyamwishe.

Ati 'Urumva yazanye umuntu mu rugo rwe ntiyamwanzuza ndetse ntiyanabibwira abaturanyi, tuza kubimenya ari uko abaturage babonye abantu bazanyeyo isanduku mu modoka baje kuhafata umurambo nibwo babitubwiye turakurikirana dusanga ni umuntu waje kuhivuriza arahagwa.'

Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko uyu mugabo ngo bamushyikirije RIB ababwira ko ngo yari ari kumuvura urushwima akaza kuhapfira. Yakomeje avuga ko bamubajije ibyangombwa by'uko ari umuvuzi gakondo akabibura ndetse bakanasanga yabyiyitiriraga abandi bavuzi gakondo batamuzi.

Gitifu Kagabo yasabye abaturage kwitonda bakabanza kwizera gahunda baba bahawe n'abaganga bemewe akaba ariyo bakurikiza aho kwizera abavuzi gakondo batanafite ibyangombwa.

Ati 'Nibashire ubute bajye kwivuriza mu mavuriro azwi kandi banubahirize gahunda baba babahaye, ikindi turabasaba kwirinda abavuzi gakondo batabifitiye ibyangombwa kuko ushobora kumugana aho kukuvura akakwica cyangwa akakwangiza.'

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yapfiriye-ku-wiyita-umuvuzi-gakondo-wari-ugiye-kumuvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)