Kelly wo muri Mackenzies yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi(Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byari byitabiriwe n'abavandimwe be barimo Miss Naomie cyane ko amubereye Nyirasenge ndetse n'inshuti zabo.

Mu mashosho yagaragaye byari ibirori bibereye ijisho ndetse ubona ko Kelly yishimiye cyane ibyo yakorewe ndetse n'umutsima wari umuri imbere ushashagirana.

Ibi birori bikozwe mu gihe habura iminsi mike ngo Uwineza Kelly akore ubukwe n'umukunzi we Nsengiyumva David uri mu basirikare baherutse guhabwa ipeti ya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

Nkuko bigaragara mu nteguza y'ubukwe bwabo ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe ku wa 24 Werurwe 2023.

Kelly agiye gukora ubukwe na David nyuma y'igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo nkuko byagiye bigaragara mu mafoto agaragaza ibihe bagiye bagirana mu myaka yashize.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kelly-wo-muri-mackenzies-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)