Police muri Kenya yarashe ibyuka biryani mu maso mu baturage bashakaga kuzenguruka umugi wa Nairobi mu myigaragambyo yateguwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyo gihugu.
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umugi wa Kenya wuzuyemo aba polisi benshi cyane barinze imihanda yose cyane iyerekera ku biro by'umukuru w'igihugu cyabo.
Kubera imyigaragambyo, ababyeyi bamwe bafashe icyemezo cyo kutohereza abana babo ku mashuri kabone n'ubwo bari mu bihe by'ibizabimini bibinjiza mu ku musozo w'igihembwe cy'amashuri.
Abatavuga rumwe na leta batangaje ko leta yafunze telephone zabo mu buryo bwo kubakura ku minara nyamara batabimenyeshejwe, ibyo bafata nk'igitugu gikomeje kwiganza.
Raila Odinga ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya, yahamagariye abanya Kenya bose guhuza imbaraga bakamagana Perezida w'igihugu William Ruto n Guverinoma ye kubera kwiba amatora no kuba baratumye ubuzima buhenda cyane muri Kenya.