Kenya hadutse urugomo ruhitana abantu batatu kuva mu cyumweru gishize.
Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga yasabye ko habaho imyigaragambyo yo kwamagana ubuzima buhenze ndetse n'icyo yita ubutabera bw'amatora y'umwaka ushize.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa AU, Moussa Faki Mahamat, yasabye impande zihanganye kuganira kubyo batumvikanaho ariko umutuzo ukagaruka.
Yongeyeho ko amatora y'umwaka ushize yagenze neza ,kandi ko ibyo byemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga.
Ni ijambo ryakomeje rishimira umuhate w'abanya Kenya mu gutera inkunga leta yabo hagamijwe kubaka ubumwe mu gihugu,amahoro n'umutekano w'igihugu ndetse n'iterambere.
Kurundi ruhande, Abayobozi b'amadini yo muri Kenya yasabye ibiganiro byihutirwa hagati ya Perezida William Ruto na Bwana Odinga kandi ntayandi mananiza abayeho.
BBC