Khadja Nin ari i Kigali, mu rugendo yahuriyem... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jules Sentore yabwiye InyaRwanda ko ubwo yari mu rugendo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, agaruka mu Rwanda nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Burayi yahuye na Khadja Nin, umuririmbyi n'umucuranzi wavukiye anakurira mu gihugu cy'u Burundi.

Jules uzwi mu ndirimbo nka 'Agafoto' avuga ko yegereye uyu mubyeyi amubwira uburyo yakunze akunda inganzo ye. Ati 'Twahuriye mu ndege y'u Rwanda nari ntashye maze ndamwegera mutura urukundo mubwira uko nakuze numva ibihangano bye maze nawe arankundira turaganira.'

Akomeza ati 'Ni Umubyeyi wuje urukundo n'ubumuntu agatsinda akaba umuhanzi mwiza ufite imihigo myinshi.'

Hari amakuru avuga ko Khadja Nin yitabiriye Inama y'Inteko Rusange ya FIFA iri kubera mu Rwanda.

Khadja Nin wavutse ku wa 27 Kamena 1959, anazwi cyane mu ndirimbo 'Wale watu', aho mu bacuranze muri iyi ndirimbo harimo umunyarwanda Albert Rudatsindwa uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda akaba n'umusesenguzi.

Si ubwa mbere Khadja aje mu Rwanda, kuko muri Nyakanga 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.

Uyu mugore yize umuziki akiri muto, ndetse ni umuhererezi mu muryango w'abana umunani. Indirimbo ye 'Sambolera' yamamaye mu buryo bukomeye yayitiriye album yasohotse mu w'1996.

Ni umuririmbyi w'ijwi rinyura benshi. Ubwo yari afite imyaka irindwi gusa ni bwo yatangiye kuririmba muri korali mu Burundi, akuza impano ye gutyo.

Mu 1975 yagiye kuba mu cyahoze ari Zaire, maze arushinga mu 1978, nyuma y'imyaka ibiri ubwo ni ukuvuga mu 1980 yimukiye mu Bubiligi ari kumwe n'umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka: 'Sina Mali', 'Sina Deni', 'Wale Watu' n'izindi.

 

Jules Sentore yatangaje ko yishimiye guhura na Khadja Nin, umunyamuziki yakuze afatiraho urugero


Mu 2018, Khadja Nin yari mu Kanama Nkemurampaka k'iserukiramuco 'Cannes Film Festival'. Ni umufasha wa Jacky Ickx


Khadja Nin yahuye n'umusifuzi Mpuzamahanga Pierluigi Collina uri i Kigali, aho yitabiriye Inama ya FIFA. Collina ni umutaliyani, afatwa nk'umusifuzi wa mbere mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi


Uraranganyije amaso ku rubuga rwe rwa Instagram, bigaragara ko no mu gihe cya Tour du Rwanda ya 2023 yari mu Rwanda


Khadja yagaragaje ko yagize igihe cyo kujya gusura inka z'inyambo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WALE WATU'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SAMBOLERA' YA KHADJA NIN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127103/khadja-nin-ari-i-kigali-mu-rugendo-yahuriyemo-na-jules-sentore-127103.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)