Kibumbatiye ubwiza nubutunzi bwumuziki na s... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni rwo rugaburira izindi nganda mu myidagaduro nk'umuziki cyane ko abakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo, abenshi baba ari abamurika imideli; muri filime n'ibindi.

Kera bamwe barufataga nk'uruganda rw'inkundarubyino kugeza igihe rwatangiye kugaburira bamwe mu buryo bufatika.

Kuri ubu rwaruhuye benshi bajyaga bashaka kwambara neza bagatumiza imyambaro ku yindi migabane, kuko Made In Rwanda yamaze gushinga imizi kugeza ubwo n'abayobozi bakomeye mu gihugu uhereye ku muryango wa Perezida Paul Kagame bageze aho bisanga mu myambaro yakorewe mu Rwanda.

Ubu abanyarwanda bogoga amahanga bagiye mu birori bikomeye byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, Paris Fashion Week, New York Fashion Week n'ibindi.

Kugeza ubu uwavuga ko rumaze gutera intambwe ikomeye ntabwo yaba abeshye n'ubwo hakiri inzira ndende kugira ngo uko rwakabaye rufatwa abe ari ko rufatwa.

Uruganda rukwiriye guhangwa amaso!

Uwimbabazi Moniah ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye InyaRwanda ko hari ibyo kwishimira muri uru ruganda.

Ati 'Icyo nishimira ni uko rumaze kugera ku rwego mpuzamahanga kandi abarurimo babeshejweho na rwo. Rutanga umusanzu munini nk'izindi nganda zose, rutanga akazi, rwishyura imisoro kandi rugatanga n'ubumenyi.''

Avuga ko icyarukomeza ari uko abaruhuriyemo bashyira hamwe kandi rukaba rwagira ingengo y'imari.

Umunyamideli Umufite Anipha uheruka gusinya amasezerano y'umwaka yo kumurika imideli muri Elite Modeling Agency Network, ikigo mpuzamahanga cy'Abafaransa mu kumurika imideli; nawe avuga ko aho uruganda rw'imideli rugeze ubu ari aho kwishimirwa.

Ati 'Nishimira ko ibyo twabonaga biri kure (kugera ku rwego mpuzamahanga) ku banyamideli twabigezeho n'ubwo tukiri bake ariko byibura twamaze kubona ko bishoboka ari na byo bigomba gutera imbaraga abandi babyifuza bose.'

Akomeza avuga ko uruganda rw'imideli rubamo guhanga udushya mu buryo butandukanye ku buryo ari rumwe mu zagahawe agaciro gakomeye mu myidagaduro.

Ati 'Imideli ni ubuhanzi kandi ibamo guhanga udushya mu buryo bwinshi butandukanye. Uko uruganda rw'imyidagaduro rutera imbere ibitaramo by'imideli birushaho kwiyongera. Kandi, urabizi ko abanyamideli bifashishwa mu ndirimbo ndetse no muri filime bigakomeza guteza imbere imyidagaduro.''

Avuga ko uruganda rw'imideli rufite akamaro kanini kuko hari akandi gaciro bizana ku ndirimbo iyo hari umurika imideli wayigaragayemo.  Ngo kuko  ibintu byiza binyuranye biri mu ishusho ni byo bituma ritarambirana rikarushaho gukundwa kandi abanyamideli babigiramo uruhare rukomeye.

Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye mu muziki nka Jules Sentore, avuga imideli ari ikintu kigari cyunganira ibindi bisata birimo umuziki.

Ati 'Umumaro wabo ni munini kuko nabo ni abahanzi navuga ko ari indi nyongera mu bigira indirimbo. Mu bigize umuhanzi, n'imideli irimo. Niyo mpamvu bose babita abahanzi. Umuntu ukora imideli nawe ari mu bigize umuhanzi. Ni abantu bagendana ariko imirimo iba itandukanye, umwe aba akora imideli undi akaririmba.'

Akomeza avuga ko indirimbo itagirwa n'uburyo yanditse cyangwa umudiho ahubwo igirwa n'ibintu byose bishobora kugaragaramo birimo n'abo banyamideli.

Ati 'Ibyo ni byo biba bigize indirimbo. Indirimbo mu iyubakwa ryayo, usanga iba irimo ibintu byinshi. Umuhanzi ni ikintu gito mu bigize indirimbo.''

Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, we yavuze ko abanyamideli bagira akamaro kanini mu ndirimbo ku buryo hari n'abantu bashobora kuyikunda batitaye ku butumwa burimo ahubwo bakurikiye abanyamideli bagaragaramo.

Umunyamakuru wandika ku nkuru zijyanye n'imideli, Mukahirwa Diane, nawe ntabwo ajya kure y'ibyo bagenzi be bavuga.

Ati 'Icya mbere Abanyarwanda bamaze kumva no gushyigikira abahanga imideli n'abayimurika. Abantu batandukanye bambara Made in Rwanda cyane, bitandukanye n'iyo uganiriye n'abahanga imideli ubu bakubwira ko mbere abantu bangaga no kwambara imyambaro yabo ku buntu.'

Arakomeza ati 'Imyambaro iri ku rwego rwo hejuru. Imyambaro ni myiza kandi ni byo bifashisha. Hari 'standard' yo ku rwego rwo hejuru ku buryo imyenda yo hanze itaruta iyo mu Rwanda. Icya gatatu, uruganda rw'imideli rwarenze u Rwanda, ruri ku rwego mpuzamahanga. Mu birori mpuzamahanga ntiwaburamo umunyarwanda.'

Akomeza avuga ko imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure ku buryo ibyamamare bitandukanye bidaterwa ipfunwe no kuyambara.

Ati 'Ikindi imyambaro yo mu Rwanda imaze kugera kure. Urebye nk'imyambaro ya Moshions imaze kwambarwa n'ibyamamare byinshi, urebye House of Tayo umupira we wambawe n'ibyamamare byinshi, urebye nka Asantii ya Mbonyumutwa Maryse nayo ni inzu ihanga imideli itanga icyizere gihambaye.'

Mukahirwa akomeza avuga ko imyambaro n'inkweto bikorerwa mu Rwanda byifashishwa n'abahanzi ndetse n'abakina filime mu mashusho ndetse abahanzi bagakorerwa 'make up', bityo bigatuma bitanga umusanzu ukomeye mu myidagaduro.

Atanga urugero ati 'Nk'umuntu ushaka kugaragaza u Rwanda mu ndirimbo ye ashobora kwifashisha umupira wa House of Tayo.''

Yunga mu rya bagenzi be, akavuga ko icya mbere ari ugufatanya kugira ngo uruganda rukomeze gutera imbere. Atanga urugero ati 'Nka Moses Turahirwa agira icyo yise 'Vendredi d'artiste' aho ahuriza hamwe abanyempano mu mideli bakizamuka.''

Uwamahoro Joyce watangije inzu ihanga imideli izwi nka Joyce Fashion Designs, we yavuze ko kuba abahanzi baratangiye gukangukira kwambara 'Made in Rwanda' ari byiza ari na byo bikomeza kongerera agaciro imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko kandi uko indirimbo y'umuhanzi irimo ya 'Made in Rwanda' irebwe cyane ari na ko ba bantu bo hanze y'u Rwanda bagenda banamenya ko mu Rwanda hari abahanzi b'imideli beza.

Ati 'Njye ndavuga nk'uhanga imideli, urabona nk'indirimbo iyo irebwe cyane umuhanzi yarakoreshejemo 'Made in Rwanda', bikomeza kuzamura ibendera ry'u Rwanda yaba mu mideli kuko umuntu wishimiye ya myambaro igaragaramo ashobora kuzaza mu Rwanda, ahageze yagira amatsiko yo kumenya abahanga imideli bahakorera.'

'Ikindi ni abanyamideli bagaragayemo, bizaryoshya indirimbo ari na ko kandi abantu bamenya ko na none mu Rwanda hari abanyamideli beza bagaragara bityo babe bakwifashishwa n'abandi batari n'abanyarwanda.'  

Hakenewe Rwanda Fashion Council, no korohereza abahanga imideli

Moniah avuga ko we na bagenzi be bo mu ruganda rw'imideli bifuza ko bahangwa amaso. Ati 'Icyo dusaba Leta ni ukutwumva kandi bakadushyigira tukagira abaduhagarariye tuzi ndetse n'umuyoboro w'amakuru ukaba umwe mu buryo bwo guca utuzu turi muri uru ruganda.''

Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show, avuga ko buri gihe hari ikibazo ahora yibaza ku buryo ahuye na Perezida Kagame yakimubaza.

Ati 'Mfite ikibazo nanjye ubwanjye nifuza kubaza Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame umunsi nzagira amahirwe yo guhura nawe. Namubaza nti 'kuki imbaraga zo gufasha abahanzi cyane abanyamideli zitatanye mu nzego kandi zose za leta?''

Arakomeza ati 'Urasanga hari icyiciro cy'abanyamideli ngo bafashwa na PSF, ukumva ngo hari icyiciro gifashwa na RDB, ugasanga ngo hari icyiciro gifashwa na Imbuto Foundation hamwe na ArtRwanda-Ubuhanzi, ukumva ngo hari icyiciro gifashwa n'Inteko y'Umuco ari nayo ireberera abahanzi.'

Avuga ko Leta ifasha abamurika imideli ariko uburyo bikorwamo bivangavanze, ku buryo harimo abafashwa kabiri ndetse na gatatu, hari ugitegereje ko n'ibaruwa ye yanditse asaba guhura n'umuyobozi isubizwa.

Avuga ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke byasaba ko Leta ishyiraho Fashion Council, ari nayo yaca akavuyo usanga gahari cyangwa se urundi rwego rushya.

Ati 'Leta nishyireho Fashion Council cyangwa se urundi rwego rushya ruharanira inyungu z'abanyamideli by'umwihariko #MadeinRwanda hagamijwe kwirinda kwigana kuko ubu usanga biganana cyane.'

Arakomeza ati 'Ntabwo wamenya imyenda yakozwe na runaka kuyitandukanya na Moshions, LITORIS cyangwa Matayo Rugamba, bivuze ko tugomba kumenya ni nde ukora iyi brand? Igizwe n'iki? Bigaragarira he?'

Umufite hano agaragaza ko abahanga imideli n'abayimurika bose bakwiriye gushyirirwaho uburyo buborohereza akazi kabo.

Ati 'Ntihabaho abanyamideli nta mideli ihari! Nibaza ko icyakorwa cyose kigomba guhera mu gufasha abahanga imideli koroherezwa ku buryo bakora ibintu bifite ubudasa kandi biri ku rwego rushimishije (material wise). Hanyuma ikindi ni ku bijyanye n'ibitaramo koroherezwa ndetse no gufasha kubona abaterankunga.'

Mukahirwa nawe ntabwo ajya kure yabo cyane aho agira ati 'Leta nishyire ukuboko mu buryo bugaragara mu myidagaduro. Bakabafasha mu buryo bw'amafaranga bakanabagira inama kuko baratanga umusanzu muri gahunda ya 'Made in Rwanda'. Ikindi bakoroherezwa kubona 'products' ziva hanze kuko ni nacyo gituma imyambaro bakora ihenda.''

Avuga ko habaho koroshya imisoro cyangwa se Leta ikaba yareshya abashoramari bakaza gushora muri uru ruganda ndetse hakaba hanabaho imikoranire n'ibihugu bivanwamo ibyifashishwa n'abahanga imideli ndetse n'abakora 'make up' kugira ngo bijyanye bibageraho byoroshye ku kiguzi gito.

Akeza karigura …

Franco Kabano watangije inzu ifasha abamurika imideli mu Rwanda yitwa We Best Models afatanyije na Sarah Nynthia, we avuga ko mbere ikibazo cy'uko mu ruganda rw'imideli batitabwaho mu myidagaduro atari ho kiri gusa.

Ati 'Icyo si ikibazo kiba mu ruganda rw'imideli gusa, ni ingeri zose. Ntabwo igihugu cyacu kikiyubaka cyabona ubushobozi bwo gufasha buri wese ukeneye inkunga yo kuzamura ibyo akora nk'akazi. Icyo nababwira ni uko akeza kigura.'

'Kora cyane ahubwo ube mu bafasha igihugu kuzamura ubukungu, uwo amahirwe azasekera, azahabwa ubwo bufasha koko nk'uko hari igice kimwe gifashwa cyane n'inzego za Leta abandi bakirengagizwa.'

Atanga inama ariko ku bashwinzwe gusaranganya ubufasha igihugu kigenera abahanzi muri rusange, akavuga ko bakwiye kutita ku bantu bamwe gusa ahubwo bakajya bahora bareba ahapfupfunyuka impano nshya bakaziha urubuga, bakazitiza umurindi mu bumenyi n'amikoro kugira ngo hubakwe inganda zifite ireme.

Uwimbabazi Moniah avuga ko kimwe mu bizakomeza imideli ari ugushyira hamwe agasaba Leta ko yafasha abanyamideli

Umufite usanzwe amurika imideli ku rwego mpuzamahanga yavuze ko uruganda rw'imideli ari rumwe mu zikwiriye guhangwa amaso

Uwamahoro Joyce watangije Joyce Fashion Designs yavuze ko umuziki n'imideli byunganirana 

Jules Sentore afata uruganda rw'imideli nk'ishami umuziki ushamikiyeho kugira ngo ugire amashusho meza 

Jules Sentore ntabwo ajya kure cyane ya Jules Sentore nawe avuga ko abanyamideli bagirira umumaro munini abahanzi Kabano ashishikariza abanyamideli gukora cyane kuko akeza kigura, ikindi agasaba abashinzwe gutanga inkunga kujya bita ku mpano nshya 


Umunyamakuru Mukahirwa avuga ko Leta ikwiriye korohereza abahanzi b'imideli kujya babona ibyo bifashisha mu buryo butagoranye kuko ari byo bituma bamwe binubira kwambara 'Made in Rwanda' bavuga ko ihendaNtawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show yazamukiyemo abamurika imideli benshi n'abayihanga mu Rwanda uyu munsi, avuga ko hakwiriye gushyirwaho Rwanda Fashion Council cyangwa urundi rwego rushinzwe abanyamideli rwashyirwaho na Leta



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127108/kibumbatiye-ubwiza-nubutunzi-bwumuziki-na-sinema-injira-mu-gisata-cyimideli-cyirenzwa-ingo-127108.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)