Kicukiro: Abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye bagenewe ibikoresho by'ishuri bya miliyoni zisaga 100 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikoresho byatanzwe birimo amakaye, amakaramu, amarati, ibikapu n'ibindi hagamijwe kubafasha kwiga batekanye ndetse no kubarinda ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n'Umushinga wa IGIRE-WIYUBAKE uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa n'Umuryango Nyarwanda wa YWCA mu mirenge 10 y'Akarere ka Kicukiro.

Abahawe ibi bikoresho bagaragaje ko bigiye kubatera imbaraga zo kwiga kurushaho nkuko Ikirezi Celine wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kuri GS Busanza yabivuze.

Ati 'Nkunze kujyana amakayi atuzuye ku ishuri kuko iwacu dukennye bigatuma mwarimu ansohora mu batujuje ibikoresho. Ubu ngiye kwiga ntuje'.

Murekatete Jasmine nawe yagize ati 'Ubu ndishimye kuko mbonye ibikoresho byuzuye. Ndashima umushinga Igire ndetse na Leta y'u Rwanda kuko ntazongera gucurikiranya ibyo twiga nk'uko nabikoraga kubera amakayi yanshiranye'.

Umuyobozi w'uyu mushinga, Rusanganwa Eugene, yavuze ko gutanga ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku ari bumwe mu buryo bwo kugabanya impamvu zishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa kwishora mu bikorwa bibashyira mu kaga ko kwandura virusi itera Sida.

Ati'Imiryango bavamo ntabwo ifite ubushobozi bwo kubibaha ugasanga umwana bimuteye ipfunwe rituma ashobora no kuva mu ishuri tubitezeho kwiga neza. Ababyeyi turabasaba kurushaho gukurikirana abana kugira ngo ibi bikoresho bibabere umusemburo wo kwiga batekanye bityo binabarinde ibishuko.'

Ibikoresho by'ishuri byatanzwe n'ibikoresho by'isuku bifite agaciro k'asaga miliyoni 100 Frw bigamije gufasha abana b'abakobwa no kubakundisha ishuri by'umwihariko abavuka mu miryango itishoboye bigorana kwiga.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry'uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, yavuze ko ibikoresho by'ishuri ari bimwe mu bikenerwa cyane cyane mu myigire y'umunyeshuri bityo ko iki gikorwa ari ingirakamaro.

Yakomeje agira ati 'Twasabye ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi bw'ishuri n'ubw'akarere gukurikirana imyigire y' abana babafasha kwirinda icyatuma batakaza intego y'ibanze yo kwiga. Ibi nibyitabwaho buri ruhande rugakurikirana, bahawe n'ibikoresho intego tuzayigeraho.'

Abahawe ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku basanzwe banahabwa inyigisho z'ubuzima bw'imyororokere no gucunga amafaranga.

Uretse ibikoresho by'ishuri byatanzwe ariko abakobwa n'abagore babyaye imburagihe basaga ibihumbi 17 bahawe n' ibikoresho by'isuku y'abakobwa (Cotex).

Aba banyeshuri bahawe ibikoresho by'ibanze by'ishuri
Buri mwana yahawe ibikoresho bihagije
Aba banyeshuri basabwe kwitwara neza bakiga bagatsinda
Abahawe ibikoresho barenga ibihumbi bine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abanyeshuri-baturuka-mu-miryango-itishoboye-bagenewe-ibikoresho-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)