Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya saa 10:00 kuri uyu wa 08 Werurwe 2023 mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro habereye igikorwa cya Zamuka Mugore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro.
Ibi birori byatangijwe no kwakira abatumirwa, hakurikiraho gahunda yo gusura ibikorwa by'amatsinda y'ababyeyi bakorera muri uyu murenge byiganjemo iby'ubudozi, ubukorikori n'ibindi aho abagore basobanuye uko batangiye n'imbogamizi bafite.
Muri aya matsinda harimo iryitwa Iriba rikora isabune isukika, bakaba bayigurisha bagurisha 2,500Frw ku kadomoro ka litiro eshanu. Ni ibintu bafatanya n'ibikorwa by'ubukoriko n'ubugeni.Â
Ababyeyi bagize iri tsinda bavuze ko bakigongwa n'ikibazo cy'ubuziranenge bw'ibyo bakora cyane cyane nk'isabune aho basabwa ibihumbi 480Frw ariko kugeza ubu bakaba batabasha kubona aya mafaranga.
Abashyitsi bitabiriye uyu muhango barimo Dr Merard Mpabwanamaguru wari n'Umushyitsi Mukuru; Senateri Prof Cyprien Niyomugabo n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange.
Kuri iyi nshuro ya 48 Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore wizihizwa mu Rwanda Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Ntawe uhejwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga, biteza imbere uburinganire.'
Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Abagore mu Karere ka Kicukiro, Paulette, yagize ati: "Ijambo twahawe na Perezida Kagame turibyaze umusaruro duhaguruke dukore, dufashe abagabo bacu dutanga urugero rwiza ku bana bacu kandi byose tubikore tunarwanya ingwingira ry'abana.'
Itorero ry'Umurenge wa Kigarama ryasusurukije abitabiye mu mbyino nziza zijyana n'indirimbo zibanda ku zisingiza ubutwari bw'umugore mu buryo bunejeje cyane.
Hatanzwe kandi ubuhamya ku bijyanye n'uburyo bwo kuva mu makimbirane aho umuryango wa Mageza Boniface wasobanuye uko wiyemeje kubana neza.
Umusaza w'imyaka 81, Boniface yagize ati: 'Nari narabatswe n'inzoga byateraga amakimbirane mu rugo rwacu tugahorana intonganya ariko tuza kwegerwa n'ubuyobozi turiyunga.'
Umuyobozi wa YWSA, Monique Mukamutari, yafashe umwanya na we agaruka ku kamaro k'ikoranabuhanga ati:'Dukoreshe ikoranabuhanga dushaka amakuru meza twunguka ubumenyi bidufashe gutera imbere.'
Imigoroba y'imiryango yitwaye neza kurusha iyindi yahembwe telefoni zigezweho n'Akarere ka Kicukiro irimo iyo mu Mudugu wa Karugira n'uw'Umutekano kubera ubudasa bagaragaje muri gahunda ya Guverinoma y'umugoroba w'umuryango.
Umuyobozi wa MVO [Metis Vision Organization], Diane Mbarushimana Martin yagize ati :'Tubifurije umunsi mwiza nka AMERWA na MVO, twateguye igikorwa cya Zamuka Mugore tugamije gufasha abagore kurushaho gutera imbere tubifurije kuzagire ubukire mutunge mutunganirwe.'
AMERWA na MVO ni imiryango itari iya Leta, yiyemeje gufasha abana bavuka kuri ba se b'abazungu {Aba-Metis} bakabata, bakabakorera ubuvugizi banabafasha mu burezi no mu bikorwa by'iterambere binyuze muri Zamuka Mugore.
Hahembwe amatsinda yahize ayandi mu marushanwa ya Zamuka Mugore ibaye ku nshuro yayo ya kabiri. Aya marushanwa yitabiriwe n'amatsinda agera kuri 19, ariko amatsinda ku 8 niyo yahawe ibihembo [Amatsinda 4 y'ubuhinzi n'andi 4 y'ubukorikori].
Mu buhinzi, hahembwe itsinda rya Girisuku aho ryahawe ibihumbi 100Frw, Abadatezuka bahabwa ibihumbi 200Frw, Gikuriro rwa Mpara ihabwa ibihumbi 300Frw naho n'Indatabigwi bahabwa ibihumbi 400Frw.Â
Mu bukorikori, hahembwe itsinda rya Smart Time ryahawe ibihumbi 100Frw, Abakoranabushake bahembwa ibihumbi 200Frw, Amizero begukana ibihumbi 300Frw naho Abanyamugisha baza ku isonga bahabwa ibihumbi 400Frw.
Nyuma y'ibihembo byatanzwe na AMERWA na MVO, hatanzwe telefoni zigezweho zigera kuri 50 ku barimo abangavu 25 babyaye iwabo n'abagore bari mu matsinda 25. Izo telefone zatanzwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo YWSA.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Madamu Solange Umutesi, yagize ati:'Ni ishema rikomeye kuba mu nshingano zose mu bikorwa byose umugore atabura guseruka kandi uyu munsi mu izina ry'Imbanzarugamba za Kicukiro reka twongere dushimire igihugu cyacu."
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije, Dr Merard wari n'Umushyitsi Mukuru, mu ijambo rye yatangiye agira ati: "Uyu ni umunsi mwiza wo kongera gutekereza agaciro umugore w'umunyarwanda yasubijwe kandi ntiwabitekereza tudatekereje ku wakamuhaye, Perezida Kagame."
Akomeza agira ati:"Turashishikariza abagore gukomeza kwiteza imbere mu ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiduha harimo kwitabira cyane ishuri no kwimakaza umuco w'isuku."
Yongeraho ati:"Turashishikariza abagore kandi gukomeza imishinga y'iterambere bibumbira mu mashyirahamwe kandi baha agaciro uburinganire bibumbatiye icyerezo cyiza cy'igihugu n'umuryango muri rusange."
Yagarutse ku buryo byose bigomba gukorwa ariko hanimakazwa umuco wo gukoresha ikoranabuhanga.Â
Ibirori by'Umunsi w'Umugore mu Karere ka Kicukiro byasojwe n'imbyino n'ubusabane mu masaha ya saa saba z'amanywa.Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo Dr Merard Mpabwanamaguru ni we wari umushyitsi mukuruIbyishimo byari byose kuri Diane Mbarushimana Martin washinze unayobora MVO wavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aje kwifatanya na AMERWA mu kwizihiza umunsi w'umugore no gusoza icyiciro cya kabiri cya Zamuka Mugore Rev Alain Numa watangije akanaba n'Umuyobozi Mukuru wa AMERWA yashimiye amatsinda yose y'abagore by'umwihariko ayahatanye muri Zamuka Mugore avuga ko ibyiza biri imbereAmatsinda yose uko ari umunani yahawe ibihembo bigera kuri miliyoni 2 Frw muri gahunda ya Zamuka Mugore yateguwe na AMERWA na MVOAbanyamuryango ba AMERWA na MVO bari babucyereye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'UmugoreAkarere ka Kicukiro katanze telefone 50 ku bagore n'abangavu 50 babyaye, ni muri gahunda yo gukomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu bagoreÂ
Amatsinda yahize ayandi yongerewe igishoro kugira ngo arusheho gukomeza gukataza mu iterambereUmunsi Mpuzamahanga mu Karere ka Kicukiro wizihirijwe mu Murenge wa Kigarama mu nzu mberabyombi ya Association Mwana KundwaAbayobozi batandukanye bafatanije gukata umutsima hishimirwa inshuro ya 48 u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'UmugoreAkanyamuneza kari kose kugera no ku bashyitsi bakuru hishimirwa intambwe n'iterambere ry'umugore w'umunyarwandakaziUmuyobozi w'Urugaga rw'abagore mu Karere ka Kicukiro na Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa KigaramaDr Merard Mpabwanamaguru yibukije abantu ko ntawavuga agaciro k'umugore ngo yibagirwe Perezida Kagame wakamuhaye, asaba abantu guhora iteka babizirikanaSenateri Prof Cyprien Niyomugabo na we ari mu bifatanije n'Akarere ka Kicukiro mu kwizihiza Umunsi w'UmugoreUmuyobozi Nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yasabye abagore gukomeza kwiteza imbere baharanira kumenya kurushaho gukoresha ikoranabuhangaAbayobozi babanje kwerekwa bimwe mu bikorwa by'amatsinda y'abagore akorera mu Murenge wa KigaramaAbagabo bari baje gushyigikira abagore mu munsi mukuru wabo wihariye
Abanyamadini bari bahari uri iburyo ni umugore wa Rev Alain NumaÂ
Umuyobozi wungirije wa MVO, Pappy Caspary wavuye mu Bubiligi aje kwifatanya na AMERWA mu gusoza igikorwa cya Zamuka Mugore ibaye ku nshuro ya kabiriBamwe mu bayobozi n'abanyamuryango ba MVO na AMERWA bafashe ifoto y'urwibutsoAMERWA na MVO biyemeje gukorera ubuvugizi no gufasha aba-Metis batabwa n'ababyeyi babo
Kuri ubu AMERWA ikorera cyane mu mujyi wa Kigali ariko yatangiye no kwagura ibikorwa byayo ngo serivisi yiyemeje gutanga zigere kuri bose mu RwandaMVO imaze kugira amashami mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo Kinshasa, mu Burundi no mu Bubiligi
Kanda HANOÂ urebe amafoto yose
AMAFOTO: RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM