Yayitangiye mu Nteko Rusange y'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi iherutse kubera mu Murenge wa Remera.
Mu bikorwa byakozwe harimo imihanda yubatswe n'abaturage ahazwi nko mu Gihogere yatwaye asaga miliyoni 300 Frw, gufasha abaturage hafi 300 kuva mu bucururuzi butemewe n'ibindi.
Ndagijimana yashimiwe umusanzu we nk'uwatanze imodoka igiye kunganira iyari isanzwe mu bikorwa byo gucunga umutekano n'isuku mu bice bitandukanye.
Ni modoka iri mu bwoko bwa Toyota Hilux.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo, yagaragaje ko kuba umuturage ashobora gutanga imodoka yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye ari igisobanuro cyiza cy'ubufatanye mu iterambere.
Ati 'Ingengo y'imari buri gihe ntabwo iba iri bukemure ibibazo byose, haba hari ibikorwa byinshi bikenewe kugerwaho kandi vuba, rero iyo hari abaturage bashobora kubigiramo uruhare kandi bikagerwaho, kuba ari ukunganira ingengo y'imari y'igihugu bituma ibikorwa byihuta bikagera hose kandi birafasha cyane.'
Yagaragaje ko inzego z'ibanze zirajwe ishinga no guhashya ikibazo cy'abakora ubucuruzi butemewe bakigaragara muri uyu murenge n'abafite ibindi bibazo by'imibereho bagaherekezwa kwivana mu bukene.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa mu gufatanya mu iterambere ry'igihugu.
Yagaragaje ko Akarere gafite gahunda yo kurwanya igwingira ry'abana binyuze mu gufasha umuryango mu kurinda igwingira, asaba abagize umuryango guharanira iterambere ry'imibereho myiza y'abagize umuryango.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umuturage-yageneye-umurenge-wa-remera-imodoka