Kiyovu Sports bigoranye yatsinze La Jeunesse mu gikombe cy'Amahoro, Mukura VS yihagararaho mu rugo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports na Mukura VS na zo zakandagije ikirenge kimwe muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda umukino ubanza.

Kiyovu Sports yari yasuye La Jeunesse umukino wabereye kuri Stade Mumena saa 12h30' zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023.

Nk'ikipe iri mu rugo, hakiri kare yakiriye Kiyovu Sports neza cyane iyitsinda igitego cya mbere hakiri cyatsinzwe na Omar.

Iyi kipe y'Urucaca yahise ikanguka irakina binyuze mu basore ba nka Muhozi Fred wari wazengereje La Jeunesse, yaje kwishyurira Kiyovu Sports ku munota wa 27.

Mu gihe La Jeunesse ikibaza ibibaye, Muhozi Fred yaje gutekerekamo igitego cya kabiri ku munota wa 30. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

Ku munota wa 63, Iradukunda Jean Bertrand yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya 3.

La Jeunesse ntiyacitse intege yakomeje kwataka maze Issa aza kuyitsindira icya kabiri ndetse yabonye amahirwe aba yavuyemo igitego cya 3 ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

Undi mukino wabaye, Mukura VS yatsindiye mu rugo Rutsiro 2-1.

Coutinho acenga umukinnyi wa La Jeunesse
Benedata Janvier ni we wari kapiteni kuri uyu mukino
Muhozi Fred yatsinze ibitego 2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-bigoranye-yatsinze-la-jeunesse-mu-gikombe-cy-amahoro-mukura-vs-yihagararaho-mu-rugo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)