KNC yasabye Perezida wa FERWAFA kwirukana abo yise 'ingwizamurongo'ashinja kwica umupira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, mu mvugo yuzuye uburakari yibasiye abayobora komisiyo ishinzwe imisifurire asaba Perezida wa FERWAFA,Mugabo Olivier,kubirukana.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro gica kuri Radio/TV1, Rirarashe yakoranye na mugenzi we Angelbert Mutabaruka, ku wa 23 Werurwe 2023.

KNC yagarutse ku bibazo bivugwa muri ruhago y'u Rwanda birimo imisifurire aho yasabye umuyobozi wa Komisiyo y'Imisifurire,Rurangirwa Aaron rwego kwegura.

KNC yavuze ko ko ikibazo cya mbere kiri mu misifurire ari Rurangirwa nubwo ngo iyo abivuze batangira kumurwanya no kumwiba mu kibuga.

Ati 'Nimushake muzaze munyibe n'ubundi mwarabimenyereye. Ntacyo ndamira reka mbabwire. Rurangirwa Aaron, ubaye imfura wakwegura ukavuga uti 'Njyewe Rurangirwa Aaron ndeguye', mbivuze nk'umuntu ufite micro kandi nta n'uzambuza kuyivugiraho [kuko] ni uburenganzira bwanjye.'

Yakomeje ati "Twabonye ko no kujya kurega ntacyo bitumariye. Urarega, hari umuntu bita Aaron Rurangirwa uhita uza ati 'uri kumva nyine, ibyo abivuga iyo ari nka Gasogi, ariko iyo ari Rayon Sports araberereka'.

Bavuga ko ifi yangirika ihereye mu mutwe. Muri Komisiyo y'Imisifurire hari abantu bakwiriye kuvamo. Umuntu witwa Rurangirwa Aaron niyigire mu bintu by'amashuri. Ntazabiyobora, ngo ajye muri Handball, ngo agaruke ajye no muri komisiyo ngo abishobore.'

KNC yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, gukoresha ububasha afite agakora impinduka.

Ati 'Hari abandi bantu barema agakomisiyo k'ishyirahamwe ry'abica ibintu no gucikamo ibice. Agomba kwegura na bo bakamukurikira. Mugabo [Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier] niba ushaka kuzana impinduka kuko Komite Nyobozi ifite uburenganzira bweguza Komiseri w'Imisifurire kuko ntabwo ashyirwaho n'Inteko Rusange.'

'Dore ko bavuga ngo KNC ndiriza, ibyabaye kuri Rayon Sports mwarabibonye. Ni nko kugura inyama umuntu akaza akazigushikuza. Ibyo abantu bavuga ku mukino wa Rutsiro mwarabibonye, ibyo byose reka duceceke. Njye nibaza niba banagenda bagahuma, bakavuga ngo dutegereje raporo ya komiseri.''

Yakomeje ati "Icya mbere abanze akubure ingwizamurongo afite hariya muri Ferwafa. Ibaze ahantu ujya ukabura uwakira abantu, wamuhamagara agatega akamoto ngo ahagusange. Ikigo kimeze gutyo ni bwoko ki?'

KNC yavuze ko abarimo Umunyamabanga wa FERWAFA amurwanya ndetse ko hari amagambo abwira abantu ko ashaka kurangiza Gasogi United.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yasabye-perezida-wa-ferwafa-kwirukana-abo-yise-ingwizamurongo-ashinja

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)