Kuri Kigali Pele Stadium hashobora kubera ubu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 PM kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium, u Rwanda rurahakirira igihugu cya Benin mu mukino wa kane wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha. 

Ni umukino ugomba kuba nta bafana bari ku kibuga nyuma yaho u Rwanda rugiye kwakirira Benin kuri sitade itujuje ibyangombwa CAF isaba, kugira ngo sitade yakire umukino mpuzamahanga.

Ni inkuru yatunguye abanyarwanda nk'abafana bakuru b'ikipe y'igihugu gusa bavuga ko aho kugira ngo u Rwanda rujye kwarira Benin iwayo bakemera umukino ukabera mu Rwanda nta bafana bahari. 

Inzira y'Amavubi ijya mu gikombe cy'Afurika iracyaharurwa bigakunda

Amavubi amaze gukina imikino 3 mu itsinda L aho yanganyije imikino 2 itsindwa umwe. Ntabwo byari biherutse ko nibura u Rwanda rugera ku mukino wa 3 rufite amanota 2 ndetse rumaze no kwinjiza ibitego 2 ariyo mpamvu abanyarwanda batangiye kugaragaza Ishusho y'akamwenyu ku basore ba Carlos Alos Ferrer.

Amavubi birashoboka ko yakiyunga n'abanyarwanda

Tariki 3 Nzeri 2022 Amavubi ya Carlos yababaje abanyarwanda bari bagiye i Huye kuyashyigikira akina na Ethiopia mu gushaka itike y'igikombe cya CHAN, byatumye bataha bababaye ndetse bavuga ko n'ubundi nta cyahindutse. 

Kari agahinda gasanga ako abanyarwanda bamaranye igihe nyuma y'imyaka 20 batitabira igikombe cy'Afurika baherukamo 2004.

Ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu, Amavubi arasabwa gutsinda Benin akagira amanota 5 agafata umwanya wa kabiri, ndetse akazatsinda ikipe ya Mozambique ubundi akabona itike y'igikombe cy'Afurika nta mananiza.

Senegal iri kumwe n'u Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya Mozambique igitego 1-0 yahise ibona itike y'igikombe cy'Afurika, ndetse ifasha u Rwanda kuba rwaba urwa kabiri mu gihe rwatsinda Benin

'Abakinnyi bose bariteguye ndetse barashaka gukina, barawufata nk'uwo gupfa cyangwa gukira. Nk'uko mubibona kandi mubizi, amahirwe turayafite 100% [yo kujya muri CAN], igisigaye ni ukubyaza umusaruro amahirwe tubona." Kagere Meddie Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi agaruka ku muhirwe ahari yo gukina CAN.
Kagere Meddie ni we mukinnyi mu baza guhangana na Benin umaze igihe kinini mu Amavubi 

U Rwanda ruheruka gutsinda ikipe ya Mozambique igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, umukino ukaba warabereye kuri Kigali Pele Stadium, icyo gihe nabwo umukino ukaba warabaye nta bafana bahari.

'Ndatekereza ikipe yiteguye, tuzi icyo dushaka kuri uyu mukino. Ntabwo ari byiza, imikino itatu ibanza twayikiniye hanze none n'uyu tugiye kuwukina nta bafana. Niba dushaka kubona itike, twakabaye dufite abafana ariko ni icyemezo cya CAF." Umutoza Carlos ufite impungenge zo gukina nta bafana bahari.

Umutoza Carlos Alos Ferrer igihe ni iki ngo akore amateka dore ko asabwa amanota 6 ku 9 agomba guhatanira

Abanyarwanda bafite icyizere cyinshi ndetse intero ni "Twese Inyuma y'Amavubi." Si rimwe si kabiri Amavubi akora igikorwa abantu batayahaga icyizere gusa abafana bakabitura ibyishimo.

Abibuka neza 2021 u Rwanda rutsinda Togo mu mikino ya CHAN abanyarwanda bari muri Guma Mu Rugo ariko ibyishimo bikabasaga, abanyarwanda hari ibihe byiza bibuka ubwo bakinaga CHAN i Kigali 2016, ndetse n'ibyishimo nyamukuru bya 2003. Amavubi kuri ubu abisubiyemo yaba yiyunze n'abanyarwanda ku buryo bweruye.

Amavubi yaraye akoze imyitozo ya nyuma kuri sitade ya Kigali Pele Stadium Â 

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu makipe yabo, u Rwanda rukaba ruza kumwifashisha nka nimero 3 

Abanyarwanda, icyizere cyo ni cyose cyo kwiyunga n'Amavubi 



Abaturanyi bo mu Burundi nabo bateye ingabo mu bitugu u Rwanda 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127553/kuri-kigali-pele-stadium-hashobora-kubera-ubumwe-nubwiyunge-127553.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)