Umunyarwanda yaciye umugani ngo "Nta nduru ivugira ubu ku musozi", bigaruka bigasanga ibiri kuvugwa muri FERWAFA bishobora kuba ari ukuri, nyuma yo kwimurira umukino ku kibuga ibizi neza ko nta matara kigira, ikisubiraho nyuma.
Kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yakoze igisa n'amahano, isubika umukino habura amasaha 2 ndetse umuntu yavuga ko ari ubwa mbere bibaho ko umukino usubikwa habura igihe gito ngo ukinwe, nta kibazo cy'ikiza kibayeho.
Ni iki cyatuma umukino usubikwa ikuba gahu?
Usibye ibiza bitunguranye nko kuba sitade yari kwakira umukino yasenyuka, impanuka kuri bamwe mu bagize umukino, imvura y'amahindu kandi idahita, biri muri bimwe mu byatuma umukino usubikwa byihuse, ariko FERWAFA yafashe ububasha bw'ibyo bintu tuvuze haruguru, isubika umukino wa Rayon Sports na Intare FC habura amasaha abiri gusa.
Uyu mukino wagomba kuba kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Muhanga, ariko kubera umunsi w'umugore uza kwimurirwa i Bugesera ku isaha ya saa 12:30 PM.
Ku isaha ya saa 10:30 am FERWAFA yaje gusubika nanone uyu mukino ivuga ko, hari impungenge ko umukino wa Rayon Sports na Intare wari gukurikirwa n'umukino wa APR FC na Ivoire Olympic hari umukino ushobora kuzamo iminota y'inyongera na penariti, bikaba byatuma imikino yarangira bwije kandi sitade ya Bugesera nta matara ahari bikaba byateza ibindi bibazo.
FERWAFA yanze kumva no kumvikana birangira yisize imbyiro
Uyu mukino wagiye gusubikwa warabanjirijwe n'amabarura 4 kongeraho iya gatanu yaje iwusubika. FERWAFA yari yabaye nk'iburirwa, ndetse Intare FC nk'ikipe yari bwakirwe igaragaza impungenge inatanga uburyo ibintu byagenda, ariko FERWAFA iyima amatwi.
Tariki 6 Werurwe, ni bwo akarere ka Muhanga kandikiye Rayon Sports kayimenyesha ko tariki 8 ikibuga kitazaboneka kubera ibikorwa bijyanye n'umunsi w'abagore bizahabera.
Iyi baruwa Akarere ka Muhanga kayanditse gasa nk'agasubiza ibaruwa Rayon Sports yari yabandikiye ibamenyesha ko tariki 8 Werurwe bafite umukino kuri sitade ya Muhanga.
Nyuma yaho Rayon Sports yahise imenyesha FERWAFA ko aho bari gukinira umukino wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro hatakibonetse.
FERWAFA nayo yahise ifata ikaramu irandika, yandikira ikipe y'Intare iyimenyesha ko umukino wabo na Rayon Sports uzabera i Bugesera ku isaha ya saa 12:30 PM, ubwo iyi baruwa yajyaga ganze byari tariki 7 Werurwe ku isaha ya saa 11:44 za mu gitondo.
Saa 12:07 PM Intare FC zahise zisubiza FERWAFA ndetse ziyisubiza zikoresheje ingingo. Intare zavuze ko umukino uhinduwe nta masaha 48 arimo, zivuga ko zari zamaze kugera i Muhanga ahazabera umukino, ndetse bavuga ko babangamiwe n'icyemezo ariko hari icyakorwa.
Mu byo Intare zasabye ko byakorwa, harimo kuba umukino wakinirwa i Shyorongi, cyangwa se umukino ukaba wakinwa ku wa Kane n'ubundi ukabera ku kibuga wari kuberaho.
Ibyo byose Intare FC zari zitanze, FERWAFA yaje yavuniye ibiti mu matwi, isubiza ivuga ko ariyo itegura amarushanwa, ari nayo ifite ubungenzira bwo kwimura umukino, ko nta bintu byinshi, Intare zigomba gukina na Rayon Sports i Bugesera ku isaha ya Saa 12:30 PM.
Intare zagarutse zivuga ko zidahakana ibyo FERWAFA ivuga ariko zongera kugaragaza impungenge ndetse ko uburenganzira bwa FERWAFA budashingiye ku gitugu.
Bidateye kabiri, FERWAFA yabyutse yisiga imbyiro ivuga ko ikibuga cyari kwakira imikino nta matara gifite bishobora guteza ikibazo cy'uko hari umukino utarangira. Bituma umukino wimurirwa ku wa 5, Rayon Sports igahitamo ikibuga izakiniraho, gusa yahise yikura muri iri rushanwa.
Kuba FERWAFA yaranze kumva impande z'amakipe ndetse no gukoresha amategeko uko yubatse, byatumye yanduza izina ryayo, ihonyora amategeko nkana kandi ariyo yayishyiriyeho, ari byo nagereranyije no kwisiga imbyiro ubishaka kuko bihita bihindanya isura y'umuntu.
Ngizi inzandiko Akarere ka Muhanga, FERWAFA, Rayon Sports, na Intare FC bahererekanyije kugera ubwo umukino usubitswe
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126861/kutumvira-byatumye-ferwafa-yisiga-imbyiro-126861.html