#Kwibuka29: GAERG yasabye umusanzu mu guhangana n'ibihungabanya ubuzima bwo mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bumaze icyumweru bwo gukangurira Abanyarwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu Mushinga witwa 'Baho Neza Twite ku Buzima bwo mu Mutwe', bwasorejwe mu Murenge wa Rweru mu Tugari twa Nkanga na Nemba mu Karere ka Bugesera ku wa 29 Werurwe 2023.

Mu itangizwa ry'uyu mushinga uzamara imyaka itatu, hahuguwe abiswe 'Abahumurizamutima', bahabwa inshingano zo kumenya amakuru y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu duce batuyemo binyuze mu Itsinda 'Baho Neza', bakaganirizwa ku buryo basohoka muri ibyo bihe byangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Muri abo bitabwaho harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango ibana mu makimbirane, abakoresha ibiyobyabwenge, abangavu batewe inda bakiri bato n'abandi.

Umukozi wa GAERG Ushinzwe guhuza Ibikorwa, Nyiribakwe Jean Paul, uri no mu batanze ibiganiro muri ubu bukangurambaga, yibukije abitabiriye ko bakwiye kwita ku budaheranwa.

Ati ''Igihe tugiye kwitegura kwibuka hagaragara abafite ibibazo byinshi. Biragaragara ko ihungabana ryatangiye kugaragara no mu bana bavutse nyuma ya Jenoside. Rero iyo tuje mu bukangurambaga tugerageza gusobanurira Abanyarwanda ko binjira mu bihe byo kwibuka, bahangana n'ubudaheranwa''.

Yasabye Abanyarwanda guhumurizanya hanitabwa ku barokotse Jenoside kuko bagorwa cyane no kunyura mu bihe byo kwikuka, bagafashwa kudaheranwa n'agahinda mu gihe bibuka amateka mabi yo kubura abo mu miryango yabo.

Ushinzwe Abahumurizamitima bo mu Kagari ka Nemba, Munyankindi Théoneste, ashimira ishyirwaho ry'uyu mushinga kuko abaganirijwe batanga ubuhamya bw'uko ubuzima bwabo bwahindutse bagatangira kwiyitaho no kubohoka mu marangamutima.

Niyonsaba Josiane avuga ko atarajya mu rubuga Baho Neza yari mu bwigunge, kuko yari yaraheranwe n'ibikomere byo kubura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ''Nabaga nigunze, mfite abavandimwe ariko nkumva ndi njyenyine. Mu muryango nashatsemo numvaga ndi njyenyine ariko uyu munsi namaze kujya mu rubuga Baho Neza, nahuye na bagenzi banjye''.

GAERG iri gushyira mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Imbuto Foundation n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n'abandi bafatanyabikorwa.

Ubu bukangurambaga bwaberaga mu mirenge uyu mushinga watangijwe n'Umuryango Imbuto Foundation ukorerwamo mu Turere twa Gasabo na Bugesera ariko ukaba ukorera no mu tundi turere bigizwemo uruhare n'abandi bafatanyabikorwa.

Wahereye muri utu turere nyuma y'uko ubushakasatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje utwo turere ari two tuza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bari mu ngeri zitandukanye.

Bwanagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y'agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

Ikindi ni uko umuntu umwe muri batanu afite ubwoko bumwe bw'uburwayi bwo mu mutwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), gisaba Abanyarwanda guhumuriza uwagaragayeho ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibimenyetso by'ihungabana

Uwagize ihungabana arangwa no kugira amarangamutima hamwe n'imyifatire idasanzwe, birimo kurira ku rugero rwo hejuru, guhumeka insigane, kutabasha gutuza, gutaka, gushaka guhunga no kwiruka asa n'uhunga abashaka kumwica.

Ubufasha buhabwa uwahungabanye

Kugira ngo uhe ubufasha umuntu wagaragaweho n'ibimenyetso tuvuze haruguru, usabwa kumushyira ahantu hatuje, kumuba hafi, kumuhumuriza, kumufasha kugaruka mu gihe turimo no kumutega amatwi ariko wirinda kumuhatira kukubwira amateka yamuhungabanyije.

Igihe ibimenyetso bimugaragaraho bikomeje, ihutire kumujyana ku ivuriro riri hafi cyangwa uhamagare ku 114 ku buntu, uhabwe ubufasha.

Mu mahugurwa yabo 'Abahumurizamutima' bahabwa inshingano zo kumenya amakuru y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu duce batuyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-gaerg-yasabye-umusanzu-mu-guhangana-n-ibihungabanya-ubuzima-bwo-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)