Loni ihangayikishijwe n'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-ihangayikishijwe-n-umwuka-mubi-uri-hagati-y-u-rwanda-na-congo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)