M23 iraha umujyi wa Bunagana ingabo za Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'inyeshyamba za M23 Major Willy Ngomba yabwiye BBC ko uyu munsi bashyikiriza umujyi wa Bunagana ingabo za Uganda.

M23 yafashe uyu mujyi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri Kamena(6) ishize, nyuma y'uko imirwano yabo n'ingabo za leta yari imaze iminsi irushijeho gukomera.

Uyu mutwe uvuga ko urimo kubahiriza ibyategetswe n'abakuru b'ibihugu by'akarere n'abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu by'akarere, mu nama zitandukanye za Luanda, Nairobi na Bujumbura.

Imirimo miremire y'abasirikare ba Uganda ejo yagaragaye yinjira muri Bunagana, bahageze bakiriwe n'abarwanyi ba M23.

Willy Ngoma yabwiye BBC ko saa mbili z'igitondo ku isaha ya Bunagana aribwo bashyikiriza kumugaragaro ingabo za Uganda umujyi wa Bunagana.

Bunagana ifatwa na bamwe nk'ikicaro gikuru cya M23, ni umujyi w'ingenzi yafashe bwa mbere, mbere yo gukomeza igafata ibice bya teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

Hari ibice bimwe na bimwe muri Masisi na Rutshuru bikigenzurwa na M23, byitezwe ko nabyo izabirekura ariko ntihazwi neza ryari.

Biteganyijwe ko M23 iva aho yafashe hose ikahasigira ingabo z'ibihugu by'akarere zoherejwe kurinda ibyo bice kugeza leta yumvikanye na M23.

Abarwanyi ba M23 bumvikana bavuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z'akarere mbere y'uko bumvikana na leta.

Izo ngabo z'ibihugu by'u Burundi, Kenya, South Sudan na Uganda zagabanye uko zizajya mu duce twagenzurwaga na M23, iza Uganda ziri mu gice kimwe cya Rutshuru - kirimo n'umujyi wa Bunagana, iz'u Burundi ziri mu gice cya Masisi, naho iza Kenya mu bice bimwe bya Rutshuru na Nyiragongo.

'M23 irimo kuganira na leta' â€" Museveni

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

Gusa nta biganiro bizwi birimo kuba ku mugaragaro hagati ya M23 na Kinshasa. Leta ya Kinshasa yakomeje gutangaza ko izaganira na M23 ari uko gusa ivuye ahantu hose yafashe.

M23 ivuga ko irimo kubahiriza ibyasabwe n'abategetsi b'akarere, ingabo za leta ziyishinja ko irimo kubikora itseta ibirenge, ndetse hagati aho muri iki cyumweru habaye imirwano ya hato na hato yashyamiranyije impande zombi ituma hari abaturage bava mu byabo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-iraha-umujyi-wa-bunagana-ingabo-za-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)