Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe gikurikira Inama y'Igihugu y'Umushyikirano. Ni mu gihe kandi Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari mu rugendo mu bihugu bya Afurika birimo na RDC.
Perezida Kagame yavuze ko Macron ari umwe mu bagerageje gutanga umusanzu mu gukemura iki kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati 'U Burasirazuba bwa Congo ntabwo ari igihugu, ikibazo cyayo ni icya Congo, kigira imbogamizi ku Rwanda [â¦] ndashaka ko twumva ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, ari ikibazo cya Congo.'
'Iki kibazo gifite amateka maremare ku nkomoko yacyo, gusa na none gifite amateka maremare mu buryo cyakemuwe nabi, ni yo mpamvu kimaze imyaka irenga 20. Urebye uburyo amaso yahanzwe iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, birahagije kuba twagakwiriye kuba cyabonerwa igisubizo.'
Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyaganiriwe igihe kinini mu nama zirimo iza AU, izabereye muri Kenya, muri Angola no muri Loni.
Yakomeje agira ati 'Ubushize twagombaga guhurira muri Qatar hamwe n'aba bantu ariko ntibyabaye, ahari wenda bizaba mu gihe kiri imbere.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibi biganiro byose biri kuba kubera ko hashize igihe kinini hari ikibazo kitakemuwe ndetse n'igihe cyageragezwaga gukemurwa, bigakorwa nabi.
Ati 'Abantu bashaka inzira y'ibusamo, bashinja u Rwanda.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo gifitanye isano n'ubukoloni, cyane ko u Rwanda na RDC ari ibihugu bifitanye amateka y'ubukoloni, aho abantu bamwe bisanze ku butaka bundi kandi ko byabaye henshi.
Ati 'Niba hari igihugu cyo muri Afurika kidafite abantu ku rundi ruhande cyangwa se badafitanye isano n'urundi ruhande, ntabwo nzi niba gihari.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo havugwa ibibazo bya Congo, M23 isigaye iza imeze nk'igikangisho, bikarangira ikibazo giherewe ku mpera.
Ati 'M23 ni umusaruro w'ikibazo cyakemuwe nabi [...] Ikibazo cya M23 cyatangiye mu 2012, ubwo hakoreshwaga ingufu za gisirikare mu kugikemura, bamwe bahungiye muri Uganda abandi bahungira mu Rwanda, turabafite hano mu nkambi.'
Yavuze ko hakozwe amasezerano, ariko ko nta musaruro yatanze, bikiyongeraho ko muri Congo hari imitwe irenga 120 yitwaje intwaro.
Ati " Ni gute iyi mitwe 120 yashinzwe? Bari kudushinja gusa gushyigikira M23, ni inde washinze iyo mitwe yindi? Kuki itarwanywa? Abantu bakwiriye kureba ikibazo mu buryo gikwiriye kurebwamo. Umuzi urazwi. Amasezerano yashyizweho umukono guhera mu 2012. Kuki adashyirwa mu ngiro? Ntabwo ari ukubera u Rwanda.'
Perezida Kagame yavuze ko ubwo imirwano yuburaga, nta ruhare u Rwanda rwabigizemo na ruto.
Ati "Imirwano nta ruhare na ruto u Rwanda ruyifitemo. Abashaka ko ibaho, babikoze mu buryo bazashinja u Rwanda. Baravuga ngo aba ni Abanyarwanda, M23 ni impunzi, ni nk'aho bari kubohereza aho baturutse, batekereza ko bakwiriye gusubira mu Rwanda.'
Umukuru y'igihugu yavuze ko igitangaje ari uko nubwo bimeze bityo, hari Abanyarwanda bahawe rugari aribo FDLR.
Ati " FDLR yahawe rugari mu Burasirazuba bwa Congo, abandi bakwiriye kugenda. Bumva ko bayifasha, kandi bari kubikora ku buryo iba umutwe uzarwanya u Rwanda.'
Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma u Rwanda rujya muri Congo cyangwa ngo rushyigikire umutwe wa M23. Yagarutse kandi no ku musaruro wa Monusco imaze imyaka irenga 20 mu butumwa muri Congo bwo kugarura amahoro ariko umusaruro ukaba warabaye iyanga.
Ati ' Ni ukubera iki u Rwanda rwashaka kuba mu bihugu bitera umutekano muke mu karere? Ni iki umuntu yungukira mu kugira umutekano muke ku marembo yawe. Buri wese akwiriye kumenya ko turi abantu bashaka amahoro kandi gushishikajwe n'amahoro. Tuzi ikiguzi cyayo.'
'Ni ukubera iki twakubaka igihugu hanyuma abantu bakaza kugisenya. Nibwira ko iki kibazo gikwiriye gukemurwa gusa harebwe mu mizi. Congo imaze igihe idashaka ko ikibazo gikemuka, iyo baba babishaka bari kuba barahaye ikaze abantu bashaka gukemura iki kibazo. Bahaye karibu abantu badashaka gukemura ikibazo, ababishaka barahezwa.'