M23 yavuye Bunagana iri muduce yari yarafashe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa M23 watangiye kuva mu Mujyi wa Bunagana, ugomba gusigara mu maboko y'Ingabo za Uganda zimaze iminsi itatu zigeze muri aka gace.

Ku wa Kane nibwo ingabo za Uganda zinjiriye ku mupaka wa Bunagana zijya muri RDC.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo bashyikiriza ingabo za EAC by'umwihariko iza Uganda, uyu mujyi wa Bunagana.

Bivuze ko M23 ikomeje gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'imyanzuro y'abakuru b'ibihugu bo mu karere, bategetse ko uyu mutwe uhagarika imirwano ukanava mu bice wari warigaruriye.

Bunagana ni ko gace ka mbere Ingabo za M23 zigaruriye mu mwaka ushize, ubwo imirwano yakazaga umurego.

M23 igomba kuva mu bindi bice birimo Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Ubuyobozi bw'uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n'Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma.

Amafoto yagiye hanze, agaragaza abarwanyi ba M23 bajya kwakira izi ngabo ndetse banamaze kuzakira, bahagararanye baseka.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, nicyo gihe ntarengwa M23 yari yahawe cngo ibe yavuye mu birindiro byayo byose yafashe ariko ntabyakozwe ahubwo intambara irakomeje.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yavuye-bunagana-iri-muduce-yari-yarafashe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)