Meteo Rwanda yateguje ibihe by'imvura idasanzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kivuga ko mu minsi icumi y'igice cya gatatu cya Gashyantare 2023, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28, byagaragaye ko imvura yabaye nyinshi ku mvura isanzwe igwa muri aya matariki mu ntara y'Amajyaruguru no mu bice byinshi by'amajyepfo y'Intara y'Iburengerazuba.

Ni mu gihe ahandi hasigaye, imvura yaguye yabaye nke ku isanzwe ihagwa.

Meteo Rwanda yakomeje iti "Muri iki gice, henshi mu ntara y'Amajyaruguru no mu bice by'amajyepfo y'Intara y'Iburengerazuba niy'Amajyepfo, mu turere twa Gatsibo na Kirehe haguye imvura iruta iy'ahandi hasigaye mu gihugu".

"Umujyi wa Kigali, ibice byinshi by'Amajyepfo y'Intara y'Iburasirazuba, mu majyaruguru y'Intara y'Amajyepfo no turere twa Karongi na Rutsiro, imvura yabaye nke."

Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Butaro bwo mu Ntara y'Amajyaruguru ingana na milimetero 118.4 yaguye mu minsi itandatu, ikurikirwa n'ubupimiro bwa Bugarama bwo mu ntara y'Iburengerazuba hapimwe milimetero 94.0.

Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10 Werurwe 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120.

Yakomeje iti "Ingano y'imvura iteganyijwe kuziyongera ugereranyijwe n'ukwezi kwa Gashyantare, ikazaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru no ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba."

Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiba hagati ya milimetero 20 na 100.

Hateganyijwe ko ubuhehere bw'ubutaka buzakomeza kwiyongera mu gice cya mbere cya Werurwe, bitewe n'imvura iteganyijwe.

Yakomeje iti "Abahinzi barashishikarizwa gutangira gutera imbuto bashingira ku makuru y'igihembwe cy'Ihinga 2023B ndetse no kwegera abashinzwe imirimo y'ubuhinzi kugirango bamenye imbuto ikwiye yo gutera n'igihe cyo gutera."

Mu bijyanye n'ubushyuhe, ibipimo bigaragaza ko mu kwezi gushize mu mujyi wa Kigali, mu ntara y'Iburasirazuba, mu gice cy'Amayaga, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu majyepfo y'Akarere ka Nyaruguru hashyushye kurusha ahandi mu gihugu m ukwezi gushize.

Igipimo cy'Ubushyuhe bwo hejuru cyari hagati ya 21.1°C ku bupimiro bwo kuri Paruwasi ya Murunda na 28.5°C ku bupimiro bwa Nyamata.

Ibice bimwe by'igihugu bigiye kugusha imvura nyinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ibihe-by-imvura-idasanzwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)