Meya yatanze imodoka agendamo ngo itware imyanda yo mu karere ke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meya w'agace kitwa Kasama muri Zambia ari kuvugwa cyane nyuma y'aho yemeye ko imodoka ye agendamo ikoreshwa mu gutwara imyanda yari imaze kuba myinshi kubera ko ikamyo yayitwaraga yapfuye.

Nkuko ikinyamakuru Zambian Observer kibitangaza,ngo aka gace kari kugarijwe bikomeye n'ibirundo by'imyanda yari irunze cyane byatumye abantu bamuhamagara ubutitsa ngo abatabare abashakire indi kamyo.

Meya wa Kasama,Madamu Theresa Kolala abonye ko telefoni zibaye nyinshi yahisemo gutanga imodoka ye agendamo itwara imyanda.Iki kinyamakuru kivuga ko amasoko menshi y'aha yari yarengewe n'imyanda myinshi.

Meya Kolala yakoze akandi gashya ngo we ubwe aza gufatanya n'abakozi babishinzwe kurunda iyi myanda kandi yiyemeza guhangana n'iki kibazo kugeza gikemutse.

Uyu ngo yagiriye abaturage inama yo kwitondera uburyo bajugunya imyanda kuko ngo bishobora kuba isoko yo gutuma Kasama irwara Kolera.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/meya-yatanze-imodoka-agendamo-ngo-itware-imyanda-yo-mu-karere-ke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)