MINEDUC yihanangirije ibigo by'amashuri byirukana abanyeshuri kubera imyizerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe mu ibaruwa Minisiteri y'Uburezi yandikiye abayobozi b'uturere twose mu gihugu kuri uyu wa 15 Werurwe, igaragaza ko abanyeshuri bafite amahitamo yo kugira imyemerere itandukanye.

Ni nyuma y'aho muri Kanama 2022, Umuryango w'Abahamya ba Yehova mu Rwanda wandikiye Minisiteri y'Uburezi uyigaragariza ko hari abanyeshuri 59 b'abayoboke bawo bamaze kwirukanwa mu bigo bitandukanye kubera kutifatanya n'abandi mu bihe by'amasengesho.

Minisiteri y'Uburezi yisunze itegeko Nshinga mu ngingo ya 20 igaragaza ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ubwisanzure mu kwiga no kwigisha ndetse n'iya 37 igaragaza ko buri wese afite ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere, yihanangiriza ibigo byirukana abana kubera ko batagiye gusenga hamwe n'abandi.

Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko umuntu ubuza umunyeshuri kwiga nta mpamvu ifatika ihari cyangwa ugira uruhare mu kuva mu ishuri kw'abana aba akoze amakosa kandi ahanirwa mu rwego rw'imiyoborere.

Yakomeje igira inama abayobozi, abakuru b'ibigo by'amashuri kwirinda kwirukana umwana mu gihe adahuje imyemerere na bagenzi be.

Mineduc yakebuye ibigo by'amashuri byirukana abanyeshuri bazira imyizerere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yihanangirije-ibigo-by-amashuri-byirukana-abanyeshuri-kubera-imyizerere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)