Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubufatanye n'abandi bafatanyabikorwa muri uru rwego, bufasha mu gukemura bimwe mu bibazo byo mu rwego rw'ubuzima byumwihariko ibijyanye nubuzima bw'umubyeyi numwana.
Muri ibi bibazo bikemurwa binyuze mu bafatanyabikorwa harimo ibyakemuwe n'umushinga BARAME w'ikigo cy'ububiligi gishinzwe iterambere Enabel.
Barame ni umushinga uri muri gahunda y'ibikorwa ya 2019 â" 2024, watangiye muri Nyakanga 2020 ukorera mu turere twa Nyarugenge, Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo na Rusizi.
Mu bufatanye n'Akarere ka Nyarugenge Enabel, hubatswe kandi hatangwa ibikoresho bigezweho bikenerwa mu bitaro, bifite ubushobozi bwo kubyaza abagera kuri 270 ku kwezi.
Bamwe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyarurenzi, bavuga ko bashima umushinga BARAME kuko basigaye babona ubuvuzi hafi yabo.
Umwe ati 'Ibi bitaro biturinda gukora urugendo rurerure tujya kwivuza.'
Mugenzi we ati 'Batwegereje ibitaro turuhuka ingendo twakoraga tujya kwivuza.'
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'abana n'ababyeyi muri RBC, Bwana Sibomana Hassan, avuga ko umushinga BARAME watumye banoza ireme ry'ubuvuzi.
Ati 'Ibijyanye no kuzamura ireme ry'ubuvuzi kubijyane n'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana ni urugendo, turacyafite ibyo gukora byinshi. Hari byinshi byagezweho ugereranyije n'imyaka myinshi yashize' kuko kugira ngo tuvuge ngo duteye imbere mu bijyanye n'ubuvuzi tugomba kwirinda imfu z'ababyeyi n'abana.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy, avuga ko umushinga BARAME, wafashije mu gukemura bimwe mu bibazo byari bikomereye aka karere.
Ati 'Uyu munsi hari ikigo nderabuzima kiri ku rwego rwo gutanga serivisi nk'iz'ibitaro. Igikorwa kiri mubifasha mu kugabanya imfu.'
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1, 2017-2024), igaragaza ko imfu z'abagore bapfaga babyara zizagabanuka, bakava ku bagore 210/100,000 bariho mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku 126/100,000 mu 2024.
Eminente Umugwaneza
The post <strong>Minisante isanga habayeho ubufatanye bwatuma ibibazo biri mu buzima bikemuka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.