Minisiteri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 ubwo Umuyobozi mushya wa Banki y'Isi mu bihugu bya Afurika bigera 22, Ngaruko Floribert, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Urugendo rwe rushingiye ku kuba ari Umuyobozi mushya ugiye guhagararira Banki y'Isi mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kurebera hamwe imikoranire y'uru rwego na za guverinoma, imbogamizi zikigaragaramo ndetse n'ibindi.

Ngaruko yavuze ko Banki y'Isi isanzwe ikorana n'ibihugu bitandukanye mu rwego rw'iterambere bityo ko n'ibi biganiro byagarutse kuri izo ngingo.

Ati 'Twarebeye hamwe imikoranire y'impande zombi, imbogamizi zihari n'ibikorwa neza ngo turebe uko twakomeza kubikora neza kurushaho. Ibindi twavuze byari byerekeye kumenyesha Minisitiri w'Intebe ibyo turi gukora nka Banki y'Isi yose. Ku buryo babona n'ibyifuzo dushobora gufatanya bijyanye n'icyerekezo turimo.'

Yagaragaje ko Banki y'Isi itera inkunga guverinoma mu nzego zinyuranye z'iterambere binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku iterambere IDA.

Yavuze ko hari imishinga Banki y'Isi yifuza guteramo u Rwanda inkunga mu minsi iri imbere ariko ko hagombaga kuba ibiganiro bibanziriza iyo mishinga hagati ya Banki y'Isi na guverinoma.

Ati 'Ubundi tubanza kumvikana na Leta ku byo tugiye gukora mu myaka igiye gukurikira. Hari imishinga irimo gukorwa na Banki y'Isi ikorana n'u Rwanda, kandi ibyo ni ibintu bizakorwa mu myaka iri imbere. Ntabwo biratangira gushyirwa mu bikorwa ariko hari inzego z'abahanga ziri kubigenzura ku mpande zombi.'

Iyi mishinga iri mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'imibereho myiza y'abaturage.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Banki y'Isi iri mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda mu nzego zinyuranye z'iterambere binyuze mu mishinga itera inkunga.

Ati 'Dufite inzego dukoranaho na Banki y'Isi, cyane cyane mu bikorwa remezo, nk'imihanda, amashanyarazi ndetse no gutunganya imijyi. Dufatanya muri gahunda yo gufasha abatishoboye, uburezi ndetse n'ubuhinzi.'

Yavuze ko hari umushinga ukomeye u Rwanda rwatangiye gukorana na Banki y'Isi ugamije gufasha abahinzi koroherwa kubona inguzanyo no guteza imbere uyu mwuga utunze abatari bake mu Rwanda.

Ati 'Ubu dufitanye umushinga mugari twatangiye ukomotanya kuzamura ubuhinzi no koroshya uburyo inguzanyo zagera ku bahinzi no ku bindi bikorwa bifitanye isano nabwo.'

Imibare igaragaza ko nibura buri myaka itatu Banki y'Isi iha u Rwanda nibura miliyari y'amadorali yo kwifashisha mu mishinga inyuranye impande zombi zifatanyamo.

Ngaruko Floribert yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu mikoranire y'impande zombi, zishingiye ku idindira ry'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iterwa inkunga na Banki y'Isi ndetse n'izamuka ry'ibiciro.

Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange byugarijwe n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro, Ngaruko yagaragaje ko hari byinshi Banki y'Isi yakoze birimo guhagarika kwishyura imyenda ibihugu byari bifite.

Ati 'Ku byerekeye iby'ibiciro biri kuzamuka. Banki y'Isi irabizi. Ikorana na guverinoma kugira ngo barebe uburyo bashobora kubyoroshya. Hari nk'igihe Leta ishobora gutanga amafaranga kugira ngo ifashe mu kugabanya ibiciro. Hari nk'amafaranga yagiye mu ifumbire ndetse n'ibikomoka kuri peteroli.'

Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bw'ibihugu na Banki y'Isi mu rwego rwo korohereza igihugu cyangwa abaturage, bisaba ibiganiro by'ubufatanye ku mpande zombi kandi bigatanga igisubizo.

Minisiteri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Karere, Ngaruko Floribert
Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo)
Ibiganiro bagiranye bigamije gushimangira imikoranire hagati ya Banki y'Isi n'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-w-intebe-dr-ngirente-yakiriye-umuyobozi-wa-banki-y-isi-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)