Ibi yabivugiye mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ni mugoroba tariki 25 z'ukwezi kwa 03, 2023, cyabereye aho ikipe icumbitse mu Bugesera. Nk'umuyobozi ntabwo yari wenyine ahubwo yari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier ndetse n'Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry.
Minisitiri wa Siporo yatangiye ashimira abasore ba Amavubi bitewe n'uko bitwaye mu mukino ubanza wabereye muri Benin, ageze ku kuba iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika ije nyuma y'inama ya FIFA ndetse Perezida w'u Rwanda akaba yarahembwe.
Yagize  ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahawemo igikombe, umwe mu baperezida bateza imbere umupira w'amaguru na siporo muri rusange mu rwego rw'Afurika. Ibi byose ni ibigaragaza ko ku ruhande rw'u Rwanda, ku ruhande rw'Afurika mushyigikwe kandi uyu mukino urashyigikiwe".
Yongeraho ati "By'umwihariko navuga umupira w'amaguru kuko niwo turimo, byaragaragaye niba ubuyobozi bwa CAF butekereza guha Umuyobozi Mukuru w'igihugu cyacu igihembo nk'umuperezida uteza imbere siporo by'umwihariko umupira w'amaguru, ni ibintu byakagombye kuduha ishema no kubitereza mbere bikaduha imbaraga zo gutsinda cyangwa zo kujya mu gikombe cya Afurika, kuko nta kiguzi umuntu yabona cyo kujya mu ikipe y'igihugu".
Minisitiri wa Siporo wabwiye abasore ba Amavubi ko bishoboka gusubira mu gikombe cya Afurika nyuma y'imyaka 20
Ageze ku kuba abakinnyi b'Amavubi bazakina nta bafana bahari, yavuze ko bitagomba kubabuza intego biyemeje bumva ko bari mu rugo kandi bari hafi y'abantu bose.
Minisitiri wa Siporo kandi yabwiye abakinnyi ati" Nyuma y'imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By'umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu, abana babareberaho, ndetse namwe ubwanyu".
Biteganyijwe ko uyu mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Benin wo ku munsi wa 4 mu itsinda L Amavubi aherereyemo, uzaba kuwa Gatatu tariki 29 z'uku kwezi, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z'amanywa. Umukino ubanza Amavubi yari yitwaye neza anganya na Benin igitego 1-1, kugeza ubu afite amanota 2 akaba ari aya 3 mu itsinda.Â
Carlos Alós Ferrer wamaze kongererwa amasezerano azamugeza muri 2025 atoza u Rwanda
Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kagere Meddie ari kugira icyo avugaÂ
Ikiganiro kirangiye bafashe ifoto rusange