Yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi sosiyete yahembaga abagore bo hirya no hino mu gihugu bahize abandi mu marushanwa ya 'Connect women in Business', agamije guteza imbere abagore bakora ubucuruzi buciriritse.
Kuri iyi nshuro Itsinda ryahize ayandi ni iryitwa Abadahemuka rikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, risanzwe rikora ubuhinzi, rikaba ryegukanye 2,500,000 Frw.
Nyuma y'iki gikorwa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yabajijwe uko abona iterambere ry'umunyarwandakazi muri iki gihe mu Rwanda, mu gusubiza avuga ko rihagaze neza.
Ati 'Icyo navuga ni uko umugore wo mu gihugu cyacu amaze gutera imbere mu ngeri zitandukanye yaba ari mu kwiga, mu burenganzira bwabo ndetse no mu bucuruzi ari nacyo cyaduhuje uyu munsi [â¦], umugore amaze gutera imbere ndetse no mu bucuruzi adasigaye.'
Yakanguriye abanyarwandakazi kwitinyuka, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe menshi badakwiriye gupfusha ubusa.
Ati: 'Ubutumwa nagenera abagore muri rusange n'abakobwa cyane muri uku kwezi tuzirikana kubateza imbere, ni ukwitinyuka. Igihugu cyacu cyashyizeho amahirwe menshi, ni ukugira ngo tuyabyaze umusaruro. Iyo umugore ateye imbere byanga bikunze umuryango we utera imbere, abana be babaho neza ndetse n'igihugu kigatera imbere muri rusange.'
Yabajijwe icyo yabwira izindi sosiyete z'ubucuruzi akurikije igikorwa MTN Â yari imaze gukora giteza imbere abari n'abategarugori, avuga ko sosiyete nyinshi ziri mu gihugu buri yose ibikangukiye byafasha umuryango nyarwanda muri rusange.
Ati 'Icyo nababwira ni uko twese twafatanya kugira ngo dutume abagore baseka. Kuko, iyo ubabonye bishimye kuriya kandi bagiye kugenda bagateza imiryango yabo imbere, ubona ari ikintu cyo gushyigikirwa.'
Arakomeza ati 'Dufite sosiyete nyinshi, buri wese agize uruhare rwe rutoya bigatuma abo bagore baseka bigatuma imiryango y'abanyarwanda itera imbere, ndibwira ko baba batanze umusanzu ukomeye.'
'Connect Women in Business' ni igikorwa cya MTN Rwanda cyatangiye  mu 2020, kikaba ari igikorwa  cyibanda ku bagore bakora ubuhinzi n'ubworozi, abakora ikoranabuhanga, ubukorikori n'ubugeni n'abafite ubumuga.
Uyu mwaka hari hiyandikishije amatsinda menshi haza gutoranywamo 12 afite imishinga myiza itanga icyizere, yahembwe n'iyi sosiyete aho muri buri cyiciro hahembwe amatsinda atatu.
Muri ibi byiciro itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 1 500 000Frw, irya kabiri rihabwa 800 000Frw naho irya gatatu ribona 500 000Frw.
Muri aya matsinda igihembo nyamukuru cyegukanywe na koperative 'Abadahemuka', bakorera ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, bahambwe 2 500 000Frw.
Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yavuze ko mu bikorwa byose bakora bagerageza gushyigikira igitsinagoreUmuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mapula Bodibe aganira na Minisitiri BayisengeÂ
Minisitiri Bayisenge yasabye izindi sosiyete z'ubucuruzi kurebera kuri MTN mu guteza imbere umunyarwandakazi
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette asabana n'abagore bo ku Kamonyi babaye aba mbere
Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda, yasemuraga ubwo Umuyobozi w'iki kigo Mapula Bodibe yavugaga
Abari bahagarariye itsinda 'Abadahemuka' ryatwaye igihembo nyamukuru muri 'Connect Women in Business', igikorwa cyatangijwe na MTN Rwanda