Ibi yabitangarije mu muhango w'ihererekanyabubasha wabaye hagati y'uwari muri iyi Minisiteri Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023.
Mbabazi yashyikirije MINUBUMWE ibigo bifitanye isano n'umuco, birimo Inteko y'Ururimi n'Umuco, Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, ihuriwemo n'ingaga zirindwi zikora ku ruganda ndangamuco.
Hari kandi umushinga w'Itegeko wa politiki y'igihugu y'umuco, wari uri mu nzira zo kuvugururwa kugira ngo uruganda ndangamuco ruhabwe imbaraga kandi n'ururimi rw'Ikinyarwanda rurusheho gusigasirwa.
Kuri Minisiteri y'Urubyiruko, bashyikirijwe Komisiyo y'Igihugu y'Urubyiruko, n'ibigo by'urubyiruko 32 biri hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima, yavuze ko inshingano yahawe zo kugeza urubyiruko aheza zikomeye cyane ariko yiyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Gahunda y'Imyaka irindwi ya Guverinoma n'iy'icyerekezo 2050.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dr Utumatwishima, yavuze ko ikibazo azakemura ku murongo wa mbere ari icy'ubushomeri mu rubyiruko.
Yagize ati 'Urubyiruko icyo rukeneye kinini ni umurimo. Guhera Rusizi ukajya Nyagatare, Musanze na Bugesera icyo twifuza ni uko buri rubyiruko, buri wese yagira icyo akora. Yaba ari uwagiye mu ishuri, yaba ari uwaviriyemo mu mashuri abanza, yaba ari uwaviriyemo mu cyiciro rusange, icyo dushaka ni uko buri wese yabona icyo akora.'
Minisitiri Dr Utumatwishima yongeyeho ko ushaka akazi na we agomba kubigiramo uruhare.
Ati 'Kugira ngo ubone icyo ukora ugomba kugira uruhare na we ubishyiramo. Niba ukeneye icyo ukora kubera ko wize, ugomba kureba neza niba ibintu wize ubyumva. Niba utabyumva, icyo duteganya, tuzashaka uburyo tubategurira amahugurwa bakarishye ubumenyi, tubafashe ibyo batumva neza babyumve bitegura umurimo.'
Ibi yabivuze mu gihe hari n'abavuga ko imbogamizi ikomeye ituma batigobotora ubushomeri ari ukubura igishoro, ariko Minisiteri y'Urubyiruko ngo nabyo izabivugutira umuti.
Ati 'Niba uzi gukoresha amaboko ariko ukaba udafite ibikoresho, tuzakomeza gahunda zihari kugira ngo abantu babone ibyo gutangiriraho.'
Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ushaka gutera imbere agomba kubanza kunoza umurimo, bityo ngo urubyiruko rwifuzwa ni urudakoresha ibiyobyabwenge n'urutarangwa n'indi migirire idahwitse.
Ati 'Nta murimo wigeze ugirira umuntu akamaro utanoze. N'urubyiruko ruri mu kazi aka kanya, nirunoze umurimo. Ntiwanoza umurimo utameze neza mu mutwe. Ntiwanoza umurimo ukoresha ibiyobyabwenge, usinda, ntiwanoza umurimo udakorera ku gihe. Ibyo byose biruzuzanya.'
Mu mwaka wa 2022, igipimo cy'ubushomeri cyazamutseho gato ugereranyije n'uko cyari gihagaze mu mwaka washize aho cyari kuri 23,8% mu Ugushyingo 2021.
Mu bagore cyakomeje kuba hejuru ni ukuvuga ko kiri kuri 28,3% ugereranyije na 20,9% ku bagabo. Iki gipimo ariko kiri hejuru mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).
Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017, we akaba yari avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana. Yarahiriye izi nshingano nshya ku wa 30 Werurwe 2023.
Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye'