Ni ikibazo bagaragaza nk'intandaro ya bimwe mu bibazo birimo ibikomeje gukoma mu nkokora ireme ry'uburezi ndetse no kuba bamwe mu bana bahitamo kuva mu mashuri.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine kuwa 28 Werurwe 2023, yari yitabye iyo komisiyo kugira ngo asobanure ingamba zihari mu gukemura ibibazo byagaragariye Abadepite mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu, mu mpera z'umwaka ushize.
Mu bibazo Abadepite bagaragaje birimo kuba hari ibitagenda mu micungire y'ibigo aho usanga hari abayobozi bagaragaraho imyitwarire idahwitse, ibintu bigira ingaruka ku mitangire y'uburere n'uburezi.
Depite Muhongayire Christine ati 'Iyo ugeze mu kigo kimwe ugasanga kiyobowe neza ukabona ikindi byegeranye bibaho mu buryo bumwe gifite imiyoborere itanoze, uhita ubona itandukaniro haba mu bana, imyigishirize ndetse n'imibereho y'icyo kigo.'
Depite Ahishakiye Médiatrice ati 'Wa mwana wize mu kigo kirimo byose, aho ibikoresho biri, aho laboratwari iri, na wa wundi wigiye aho ibyo byose bitari, bakora ikizamini kimwe.'
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ahari imiyoborere myiza mu mashuri usanga n'abanyeshuri batsinda neza.
Ati 'Habayeho kubanza gukora isesengura ry'ibibazo bigaragara muri rusange kuko ahari imiyoborere myiza bigenda neza gutsinda, abanyeshuri bagatsinda ku kigero cyo hejuru, kandi ugasanga ishuri rimeze neza ntabwo ari uko rifite byinshi kurusha ibindi ahubwo biterwa n'imicungire yaryo.'
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gikora ubugenzuzi ahari ikibazo mu miyoborere gitanga raporo ku buyobozi bw'Akarere kugira ngo abe ari bwo bufata icyemezo cyo guhana uwo mwarimu cyangwa umuyobozi w'ishuri.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kuri ubu hagiye gushyirwaho sitati nshya igenga abarimu ku buryo izaba inateganya uburyo bwo guhana abakoze amakosa mu kazi.
Ati 'Kugira ngo rero umukozi azahanwe, usanga bifata igihe kirekire, bikajya muri bimwe by'amategeko, kwihanangirizwa [â¦] ugasanga bizafata igihe kirekire kandi ari rya kosa wowe igihe wahageze wasanze ridakwiye kwihanganirwa, ku buryo umuyobozi yagombaga no guhagarikwa.'
Yakomeje agira ati 'Ari na byo dushaka gukosorera muri sitati y'abarimu y'uburyo umwarimu cyangwa umuyobozi wagaragayeho amakosa yajya ahanwa ariko hatabayeho no kumuhohotera ariko hakabaho uburyo bugaragara bwo kubahana no kumva inshingano bafite.'
Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje ko muri rusange kuba iyo sitati itaraboneka, bituma bigoye kugira ngo iyo miyoborere itanoze muri amwe mu mashuri ishyirweho iherezo.