Minisitiri Gasana yagaragaje ingamba zihari ku kibazo cya za 'kasho' zishaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baherutse kubigaragariza Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, ubwo bayigezagaho isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.

Ni raporo yagaragaje ubucucike muri za kasho, izidafite ubwiherero, izibufite ariko bushaje, izidafite ubwiherero bw'abantu bafite ubumuga ndetse n'ababa bafungiyemo badafite uburyo bwo kuvuzwa.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko iyo umuntu afunzwe, Polisi y'Igihugu ikorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira ngo urwaye abashe kuvuzwa.

Ubusanzwe umuntu ujyanwa muri kasho aba ashobora kumaramo iminsi itarenze 20, harimo iminsi itanu y'iperereza rikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

Ubugenzacyaha nabwo bukaba bufite iminsi irindwi ku buryo nyuma ahita ashyikirizwa Urukiko rukamuburanisha akaba yajyanwa mu Igororero cyangwa akarekurwa.

Icy'ubucucike, Minisitiri Gasana yavuze ko hari gahunda irambye yo kuvugurura za kasho kandi ari ibintu bizagenda bikorwa uko ubushobozi buboneka.

Yagize ati 'Uyu munsi bimwe mu byo dusaba ko abantu badufasha gukemura ni ukwihutisha ivugururwa ry'izi sitasiyo za polisi kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara hano bikemuke.'

Umuti urambye wa kasho zishaje

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP George Rumanzi, yavuze ko ku kijyanye no kuba izi kasho zitameze neza, ari ikibazo gikomeye cyane ko kuba abafunzwe baba bazibamo ariko n'abapolisi na bo ariho baba bakorera.

Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu turere 30 hose hari amashami ya Polisi [DPU] ndetse no mu mirenge hakaba hari sitasiyo za polisi 215, ari na zo ziba zifite kasho zifungirwaho abantu mu gihe baba bari gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

CP Rumanzi yavuze ko kugeza ubu hari gahunda y'uko aya mashami ya Polisi yose agomba kubakwa cyangwa akavugururwa cyane ko amenshi akorera mu nzu zishaje cyangwa se izo bakodesha.

Ati 'Buriya za kasho uko zimeze, ni ko n'abapolisi bakorera hameze. Izo kasho bariya bafunzwe barimo […] abapolisi nabo nibyo bikorwaremezo baba bakoreramo.'

Avuga ko kugeza ubu uturere turindwi ari two dufite ahantu hakorera Polisi hajyanye n'igihe mu gihe utundi turere dutanu hari amashami ya Polisi arimo kubakwa naho amashami ya Polisi mu turere 17 ho ntibaratangira kubaka.

Mu bijyanye na sitasiyo za polisi, hari izigera ku 167 zitaratangira kubakwa cyangwa ngo zivugururwe.

Ati 'Ubu ikigenda gikorwa ni ukugerageza gufata ubwiherero bwa za kasho ariko nagira ngo mvuge ko […] birajyana. Igikorwa ni uko polisi ifite umushinga wo kubaka sitasiyo za polisi.'

'Tuzaba dufite aho abapolisi bakorera, kasho zifite ubwiherero, yubatse ku buryo abafungwa badatoroka nk'uko byari bimenyerewe, ugasanga kasho iri hano, ubwiherero kubera ko bitateganyijwe, ugasanga umuntu arajya mu bwiherero nko muri metero 80. Hari ufite imigambi yo gutoroka yabaga yatoroka.'

CP Rumanzi avuga ko izo kasho zirimo kubakwa zizajya ziba zifite aho bantu bafungirwa ariko banashaka kujya izindi serivisi zaba iz'ubwiherero cyangwa izindi bakazibona aho hafi.

Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu yagaragaje ingamba zo guhangana n'ubucucike muri za Kasho za Polisi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasana-yagaragaje-ingamba-zihari-ku-kibazo-cya-za-kasho-zishaje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)