Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi kuzumvisha Benin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Ikipe y'Igihugu Amavubi ayisaba kuzatsinda umukino wa Bénin bagahesha ishema abanyarwanda.

Minisitiri Munyangaju yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Werurwe 2023 ubwo we n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nizeyimana Olivier n'Umunyamabanga we Muhire Henry, basuraga Ikipe y'Igihugu mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mukino ubanza ndetse no kureba aho imyiteguro y'uwo kwishyura igeze.

Yagize ati 'Nubwo tuzakina nta bafana bahari, ntibizababuze intego mwiyemeje kuko mugomba kumva ko abantu bose bahari, bari hafi yanyu kandi babashyigikiye.'

'Gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y'imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By'umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu babareberaho ndetse namwe ubwanyu. Bénin yo tugomba kuyumvisha.'

Munyangaju yakomeje avuga ko igihembo Perezida Kagame aheruka guhabwa nk'indashyikirwa mu guteza imbere Ruhago Nyafurika, ari indi mpamvu yakabateye imbaraga.

Ati 'Ni ibintu byakagombye kuduha ishema n'imbaraga zo gutsinda kuko buriya nta kiguzi wanganya guhagararira Igihugu cyawe.'

U Rwanda na Bénin bizahurira mu mukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L nyuma y'uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wabereye i Cotonou ku wa 22 Werurwe.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bari ku kibuga kubera ko nta ntebe bakwicaraho zirimo.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-munyangaju-yasabye-amavubi-kuzumvisha-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)