Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Namibia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rt. Hon. Lukas Sinimbo Muha uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

Mu byaganiriweho ni uburyo ibihugu byombi byagirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo no kuba Inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi zagirana imikoranire.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse n'imikoranire aho bikorana mu nzego zirimo iz'umutekano kuko Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zifitanye amasezerano y'imikoranire.

Perezida wa Sena ya Namibia, Rt. Hon. Lukas Sinimbo yagaragaje ko urugendo rwe mu Rwanda rwatanze umusaruro kuko rwari rugamije kwigira ku Rwanda kandi biri kugerwaho.

Ati 'Twaje aha kwiga kandi twize. Twize byinshi by'umwihariko uburyo bwashyizweho bwo kubazwa inshingano. Ni ikintu gikomeye nshobora kujyana mu rugo.'

Rt. Hon. Lukas Sinimbo amaze iminsi mu Rwanda cyane ko yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Kalinda Xavier ku bijyanye n'imikorere ya Sena y'u Rwanda, Umuyobozi w'Inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite ndetse yanagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Yagaragaje ko muri uru rugendo bitezemo byinshi birimo imikoranire hagati y'ibihugu byombi igomba kongerwamo imbaraga, imikoranire y'inteko zishinga amategeko n'ibindi bitandukanye.

Ati 'Ntitwakwicara ngo tunezezwe n'ibyo dukora iwacu muri Namibia ariko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu n'uburyo zikora. Binyuze muri muri izo nzira twanareba uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk'inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora.'

'Icya mbere tukareba uburyo Sena ishyirwaho, inshingano zayo n'imikorere yayo muri rusange. Kuri twe ibyo tuzahigira bizaduha amahirwe yo gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko tugenderaho.'

Senateri John Bonds Bideri yagaragaje ko kuba u Rwanda rufatwa nk'icyitegererezo ku bindi bihugu by'amahanga bisobanuye ko hari byinshi rushobora kwigisha amahanga kandi narwo rukayigiraho.

Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika ubwabyo byagakwiye kwimakaza imikoranire ndetse ko byatanga umusaruro cyane ko bifite byinshi bihuriyeho.

Yakomeje agira ati 'Twifuza ko ari byiza aho kugira ngo Namibia ijye kwigira ku nteko ishinga amategeko yo mu Bwongereza hari ibyo batwigiraho natwe tukabigiraho. Iyo dukoranye nk'ibihugu byo muri Afurika hari byinshi duhuriyeho kandi dusangiye bidufasha ngo turusheho kunoza imikoranire y'inzego zacu.'

Yagaragaje ko mu biro bya Minisitiri w'Intebe baganirijwe uko guverinoma ikorana n'inteko ishinga amategeko, uburyo igihugu gikoreshwa mu kubaza inshingano abayobozi batandukanye.

Bideri yagaragaje ko ikindi kintu gikomeye aba bayobozi bigiye ku Rwanda ari uburyo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kugenera ingengo y'imari ibikorwa byashyizwe mu nshingano z'inzego z'ibanze kuko ari ibintu Namibia yifuza gushyira mu bikorwa.

Biteganyijwe ko Perezida wa Sena wa Namibia azamara iminsi itanu i Kigali mu bikorwa birimo kuganira n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

Ibi biganiro byibanze ku mikorere u Rwanda rwimakaje yo kubaza inshingano abakozi kandi Namibia yifuza ko yarwigiraho
Minisitiri Dr Ngirente aganira na Perezida wa Sena ya Namibia Rt. Hon. Lukas Sinimbo Muha
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Ngirente yakiriye Perezida wa Sena wa Namibia



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-na-perezida-wa-sena-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)