Braverman yari kumwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n'Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukaruliza.
Suella Braverman nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yunamiye inzirakarengane zayizize ziruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi.
Uyu muyobozi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye bw'ibihugu byombi ahanini ku ngingo ijyanye n'amasezerano yo kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.
Uru ruzinduko rwe ku Gisozi ruje mu gihe u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba u Bwongereza gutanga ubutabera ku bantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwongereza.
Abo barimo Celestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.
Amafoto: Irakiza Augustin