Miss Elsa ukomeje imyiteguro yubukwe yongey... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Elsa ari muri aba ndetse umunsi ku munsi ntasiba kwerekana ibyishimo bye abinyujije kuri konti ye ya TikTok, aho abakunzi be bakunda amakuru bashobora kurara bamenye ibyo yiriwemo, ubuzima bwe n'ibindi.

Abinyujije kuri konti ye ya Tiktok Miss Elsa yerekanye uburyo asigaye asa, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga adategwa ari nako acishamo uducenga duto duto two kuyibyina maze abiherekeresha amagambo agira ati: 'Where Has Times gone.''

Nyuma y'iyi Video, ubutumwa bwahise bwisukiranya bw'abantu batandukanye bamurata ubwiza, harimo n'abakomezaga kumwifuriza ubukwe n'imyiteguro myiza yabwo. Hari nk'uwitwa Alpha wagize ati: 'Uri mwiza imbere n'inyuma.''

The Only Way we ati 'Urasa neza cyane', undi ati 'Umusatsi, na buri kimwe cyawe' maze ashyiraho imitima myinshi, Coco nawe ubwiza bwe yabubonyemo nka zahabu maze amubwira ko ari mwiza cyane.

Miss Elsa uri mu myiteguro y'ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.


Miss Elsa ari mu myiteguro y'ubukwe

Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu Rukundo, ndetse bakirinda kugaragara mu itangazamakuru.

Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y'igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Tiktok, ni hamwe mu hantu Miss Elsa akunda kunyuza ibijyanye n'ubuzima bwe bwa buri munsi


Miss Elsa yerekanye impeta y'agaciro yambitswe na Prince Kid




Miss Elsa aherutse gusezerana na Prince Kid



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127403/miss-elsa-ukomeje-imyiteguro-yubukwe-yongeye-gukangaranya-imbuga-nkoranyambaga-kubera-ubwi-127403.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)