Miss Hanah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 , yakuyeho impaka zimaze iminsi zivugwa ko ari umunyarwandakazi , avuga ko ari umugandekazi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru MC Kats uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo muri Uganda , aho yamubajije ku bivugwa ko yegukanye iri kamba kandi atari Umugande.
Miss Hanah Karema asubiza MC Kats yagize ati' Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwandakazi n'undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda'.
Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza,Ikinyankole ,ikigande ndetse yanahishuye ko azi no kuvuga ikinyarwanda .
Miss Tumukunde wavutse mu 1998 ,akavukira ahitwa Kasasi ho muri Uganda ari naho yakuriye byitezwe ko ari we uzahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World riteganyijwe kubera Dubai.