Miss Mutesi Jolly yatangaje ko adatwite ashim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 07 Werurwe 2023, Miss Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije ifoto iriho amakuru agira ati: 'Bamukozemo akazi? Biravugwa ko Mutesi Jolly atwite inda nkuru.' Maze yongeraho ati: 'Amakuru y'igihuha.'

Akomeza agaragaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu, bamurata amashimwe kubwo gutwita ati: 'Kuri buri umwe wanyoherereje ubutumwa bundata amashimwe, mwarakoze kunyifuriza ibyiza.'

Agaragaraza ko rwose gutwita ari ikintu cyiza kuko umwana ari umugisha, ati: 'Umwana mu kuri ni umugisha, kandi niteguye kumugira mu gihe nyacyo mu bihe biri imbere.'

Miss Jolly gusa avuga ko adatwite kuri ubu, ibivugwa ari ikinyoma ati: 'Nyamara aya ni amakuru y'amahimbano, ku bantu burira ku izina ryanjye bashaka kwamamara mu buryo buciriritse.'

Asoza agaragaza ko ibyo abantu bavuga ko atwite, bidakwiye guhabwa agaciro kuko ataribyo. Amakuru yo gutwita kwa Miss Mutesi Jolly yari yatangiye gukwirakwira, nyuma y'amafoto yasangije abamukurikira ubona ko abyibushye.

Bamwe ibyo nibyo bahereyeho bavuga ko yaba atwite, maze imbuga nkoranyambaga nazo zikoreshwa na benshi zihutisha ubwo butumwa, cyane ko Mutesi Jolly ari mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda.

Miss Mutesi Jolly hari hamaze iminsi hakwirakwira amakuru y'uko yaba atwite, nyuma yo gushyira hanze amafoto bigaragara ko yabyibushye

Yahakanye ibyo gutwita ashimira buri umwe umwifuriza kugira umwana kuko ari umugisha, kandi mu bihe bizaza yifuza na we kuzawugira

Imbuga  nkoranyambaga zari zimaze iminsi zaratigise, havugwa ko Jolly atwite




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126810/mutesi-jolly-yatangaje-ko-adatwite-ashimira-abamwifuriza-kugira-umwana-126810.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)