Miss Mutesi Jolly yongeye kunyomoza amakuru avuga ko atwite ashyiraho gihamya[Ifoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa uherutse gutangaza ko amakuru avuga ko atwite ari ikinyoma yongeye hubihamiriza abamukurikira ku ifoto yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Jolly yabisubije ubwo umunyamakuru IRENE Murindahabi yafataga ifoto yaramaze gushyira kurututa rwe rwa Instagram maze aka agira ati' Umuntu wavuze ko @mutesi_jolly atwite ashatse yaba asaba imbabazi? Maze nawe ahita abiherekesha ubutumwa bugira buti 'Va kubarezi, ubundi se gutwita si umugisha. Baba bankoreraho views tuu'.

Bwa mbere Mu kiganiro hahaye Igihe Jolly Mutesi yatangaje ko nawe yatunguwe n'aya makuru abanza kuyakerensa akeka ko ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Amakuru yatangiye mbona ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ariko maze kwakira ubutumwa bw'abantu banyifuriza kuzabyara neza, nibwo nabonye ko byabaye byinshi mfata icyemezo cyo kubinyomoza kuko sinzi iyo ababivuga babikuye rwose.'
Miss Mutesi Jolly yashimiye abamwoherereza ubutumwa bumwifuriza ibyiza nubwo abona ko igihe cyo kubyara kuri we kitaragera.

Kugeza ubu nta musore uzwi waba ukundana na Mutesi Jolly, dore ko aherutse kuvugisha benshi mu minsi ishize avuga ko atazashaka umugabo.

Miss Mutesi Jolly ari kugirira ibihe byiza Paris muri France



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yongeye-kunyomoza-amakuru-avuga-ko-atwite-ashyiraho-gihamya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)