Miss Uwase Muyango uri mubanyamidelikazi bakunzwe nabatari bacye mu Rwanda ,yakorewe ibirori byo kwizihiza umunsi w'amavuko n'umugabo we ndetse n'inshuti z'umuryango wabo .
Umunsi ku munsi, isabukuru ku yindi, Miss Muyango ntahwema kwerekwa urukundo na Kimenyi Yves, yaba aho basohokeye, aho bari, mu nshuti zabo no ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Muyango wizihiza isabukuru y'amavuko, yabanje kuyizihizanya n'abakunzi be mu kabari barara babyina bishimanye kugeza ubwo banyuzwe bagataha mu rukerera bamwirahira.
Nyuma y'urwo rwibutso rw'abafana, hari hatahiwe nyiri ubwite Kimenyi Yves akaba na nyiri urugo, wateguriye ibirori bidasanzwe umukunzi we banabyaranye. Kimenyi yatumiye inshuti n'abavandimwe ba Muyango maze barizihirwa cyane.
Miss Muyango wagiye ugaragara mu mashusho atandukanye yari iwe na Kimenyi baryohewe n'ubuzima n'inshuti n'abavandimwe bizihiwe ubona ko banyuzwe no kwitabira ibyo birori by'abanyamujyi.
Kimenyi Yves na Muyango mu munyenga w'isabukuru
Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n'umunyenga w'urukundo bahoramo.
Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire, Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports. Byari tariki 28 Gashyantare 2021.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muyango-yakorewe-ibirori-byagatangaza-amafoto