Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Vanessa Uwase Raissa yavuze ko ubu abayeho mu buzima butagira umukunzi nyuma yo gutandukana n'umukunzi mushya yari afite.
Vanessa yabihamirije abamukira kuri Instagram aho yari yafashe umwanya wo kuganira na bo.
Umwe yamubajije niba yarafashwe cyangwa nta mukunzi afite maze agira ati "nta mukunzi mfite. "
Undi yamubwiye ko yatunguwe no kumva ko nta mukunzi afite, maze amubwira ko ari yo mahitamo ye. Ati "nta mukunzi mfite kuko ari yo mahitamo yanjye. "
Ibyo kuba yakongera gukundana n'uwahoze ari umukunzi we, yirenze ararahira ko bitakunda.
Ati "muvandi ni nde wakohereje? Ariko ntibishoboka, inzoka ihindura uruhu rwa yo (kwiyuburura) kugira ngo ibe nini kuruhashaho."
Miss Vanessa Uwase yavuze ko kandi atiteguye kuba yashinga urugo mu gihe cya vuba. Yifuza ko umugabo we yazaba ari umwizerwa kandi yubaha.
Nyuma yo gutandukana n'umunyemari Putini Kabalu wari waramwambitse impeta ya fiançailles, mu mpera 2021 yahishuye ko ari mu rukundo rushya.
Nubwo yagize ibanga iby'urukundo rwe ariko amakuru yavugaga ko ari impamvu z'umutekano w'akazi k'umukunzi we akora kuko byavugwaga ko ari umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).