Miss Uwase Vanessa ibi yabitangarije abamukurikira ku urukuta rwe rwa instagram ubwo yarari gusubiza uwamubajije niba yaba afite umukunzi aho ikibazo cya giraga giti' Waba ufite umukunzi cyangwa uri wenyine?'
Mu gusubiza uwari umubajije iki kibazo, Miss Uwase Vanessa yagize ati 'Ndi njyenyine (Nta mukunzi mfite)!'.
Hari n'undi wamubajije impamvu abayeho nta mukunzi afite, arangije agira ati 'Nta mukunzi mfite kubera ko ari amahitamo yanjye.'
Mu mwaka wa 2021 ubwo Miss Uwase Vanessa yari yahishuye ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore yari aherutse gusimbuza Putin Kabalu bari baherutse gutandukana icyakora icyo gihe yirinda gutangaza imyirondoro ye.
Icyo gihe yagize ati 'Ubu mfite umukunzi mushya. Nkubwiye ikintu utari uzi, ni uko ntaricara n'ukwezi cyangwa amezi abiri ntafite umukunzi. Mfite umukunzi mushya tugiye kuzuza amezi atandatu dukundana.'
Miss Vanessa ubusanzwe utajya ukunda guhisha amarangamutima ye mu bijyanye n'urukundo, yavuze ko adashobora kuvuga uyu musore yihebeye bitewe n'akazi ke.
Ati 'We sinamutangaza bitewe n'akazi ke, ariko urabizi ko ntajya mpisha! We yarabinyisabiye, ati akazi nkora wo kabyara we mbabarira, bambonye mu itangazamakuru byaba ibibazo.'
Icyakora nubwo yari yamugize ibanga rikomeye, nyuma y'iminsi mike yaba Miss Uwase Vanessa n'umusore bakundanaga amarangamutima yaje kubatamaza basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yacaga amarenga ko bari kumwe mu rukundo.
Nyuma yo gusangiza ababakurikira amafoto umunsi umwe, baje kongera gusubira ku mwanzuro wo kugira urukundo rwabo ibanga kugeza ubwo uyu mukobwa ahishuye ko batandukanye.
Miss Vanessa atandukanye n'uyu musore nyuma y'uko mu ntangiriro za 2021 ari bwo yatangaje ko yatandukanye na Kabalu Putin wari waramwambitse impeta.
Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y'uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda Active.
Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n'umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y'amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y'Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.
Icyo gihe uyu mukobwa wanakundanye n'umuririmbyi Olvis wo mu tsinda rya Active, yavuguye imbere y'abagize umuryango we ko yiteguye kubera uriya mukongomani umugore, mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Ubukwe bwa bariya bombi bwari bwitezwe muri uyu mwaka wa 2020.