Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Werurwe 2023 iyi Sosiyete yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Juru mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe.
Wari umuganda ugamije gusukura igishanga cya Juru ndetse no kuzibura imiyoboro y'amazi mu rwego rwo kwirinda imyuzure muri iki gihe cy'imvura.
Nyuma y'iki gikorwa, ku bufatanye na Karere ka Kicukiro n'Umujyi wa Kigali, MTN yatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw zo kuzatunganya iki gishanga kikabyazamo ubusitani rusange nk'uko biri muri gahunda y'Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko hazaba ari ahantu heza ho gusohokera nk'umuryango, gukorera siporo ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro.
Iyi sosiyete kandi yaremeye miliyoni eshatu abagore batishoboye n'abakobwa babyariye iwabo zo kubafasha kwikura mu bukene. Aya mafaranga akubiyemo imashini zidoda, ubukode bw'inzu bw'amezi atatu, n'ibikoreho by'ibanze bazatangiza nk'ibitenge, indodo n'ibindi.
Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe imikoranire n'izindi nzego, Alain Numa yasabye abaturage baremewe kwikura mu bukene nabo bakazafasha abandi.
Yagize ati 'Ibi ni ibikorwa dusanzwe dutegura by'umwihariko ku muganda usoza igihembwe, aho dukora mu mafaranga twungutse tukayasubiza mu baturage.
Yakomeje asaba abaturage baremewe kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe nabo bakazafasha abandi.
Yagize ati 'Ubundi iyo bakuremeye ukora uko ushoboye kugira ngo nawe uzaremere abandi. Byaba biteye isoni kuzagaruka muri uyu murenge tuje gufasha. Imashini twabahaye bazazibyaze umusaruro ndetse bazafashe n'abandi kuko kuva kera bakoroza itungo nawe ukazoroza abandi.'
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine yasabye abaturage kubigira ibyabo kuko aribo bizagirira akamaro.
Yagize ati 'Turasaba abarurage kudahora bateze amaboko, nk'ubu twakoze uyu muganda ahazubakwa ibi bikorwa bitandukanye ndetse bikorwa n'abaturage kuko MTN izaza ibunganira. Turabasaba rero kuzabibungabunga kuko nibo bizagirira akamaro. '
Si ibyo gusa kuko hanamuritswe ahazubakwa Urugo Mbonezamikurire mu rwego rwo kurwanya igwigira mu bana bato. Hazaba kandi hari ibiro by'abajyanama b'ubuzima, iby'umukuru w'Umudugudu ndetse n'izindi serivisi zitandukanye.