Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27-28 werurwe imibumbe itanu yagaragaye iri ku murongo umwe n'Ukwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibumbe ya Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n'Ukwezi yari ku murongo umwe w'igice cy'uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine.

Ibi kenshi byitwa 'akarasisi k'imibumbe' byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy'isi cy'iburengerazuba.

Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako 'karasisi'.

Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo iboneka neza mu rukerera, ibyo byaherukaga mu 2004 kandi bizongera mu 2040.

Uburyo bwiza bwo kureba iyi mibumbe mu ijoro ryacyeye bwari ku bari kure y'amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bikimuritsemo.

Byasabaga kureba hakiri kare ku mugoroba w'ejo kuko imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kuboneka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/mu-ijoro-ryo-kuri-uyu-wa-27-28-werurwe-imibumbe-itanu-yagaragaye-iri-ku-murongo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)